
Kamonyi: Abari n’abategarugori biteguye gutora gukomeza kugira ijambo
Jul 3, 2024 - 14:23
Abari n’abategarugori bo mur’aka karere baravuga ko nyuma y’uko umuryango FPR-Inkotanyi ubafashije kugaragara ku ruhando mpuzamahanga bakaba bafite ijambo n’agaciro. Bavuga ko biteguye gushimira umukandida wawo, Paul Kagame, bakamutora 100% kugira ngo bakomeze kugira ijambo.
kwamamaza
Abagore bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko bagendeye ku gaciro bahawe na Paul Kagame ariwe mukandida wa FPR -inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ngo itariki 15 Nyakanga (07) biteguye kumushimira bamutora.
Bavuga ko bazanatora n'abadepite b'umuryango FPR-Inkotanyi bazamufasha gukomeza gufasha abagore n'Abanyarwanda muri rusange kuzamura imibereho myiza n'iterambere ryabo.
Umwe yagize ati: “bangiriye icyizere, ndi Mutwarasibo nyobora ingo 10 kandi abaturage nyobora tubanye neza. Ntabwo umugore yabaga umuyobozi! Ntabwo batugiriraga icyizere. None ubu turashimira Paul Kagame kuko natwe abagore turi abayobozi. Inkoko niyo ngoma, tuzamutora 100%, hamwe n’abadepite.”
Undi ati: “abagore bose bagiye mu buyobozi, mu burezi…nta mwana utacyiga kuko iyo hatsindaga abana babiri; umukobwa n’umuhungu, barihiraga umuhungu nuko umukobwa bakamureka. Ariko ubu ntibigishoboka. Agaciro twagahawe na Muzehe Paul Kagame ndetse ntawabona uko amushimira. Twiteguye amatora, tubwira bagenzi bacu gutora umusaza waduhaye agaciro. Ibyo byose ni amashimwe aturuka muri twe ariko twahawe na Paul Kagame.”
Munyandamutsa Jean Paul; umwe mu bakandida-depite 80 bazahagararira FPR-Inkotanyi mu matora, avuga ko politike ya FPR yo gushyiraho Uburezi budaheza; haba ku bana b'abakobwa n'abahungu,ari inzira y'ibanze yo kuzamura agaciro ku mugore. Bityo asaba abanya-Kamonyi kuzatora FPR -inkotanyi n'umukandida wayo, Paul Kagame, kugira ngo umugore ahorane ijambo ndetse n'umunyarwanda muri rusange.
Ati: “ muri ba mutima w’urugo n’igihugu, ntituzatesha agaciro uwakadushubije. Icyo gihango cy’agaciro dufitanye na Nyakubahwa Paul Kagame tugikura mu budasa bwa demokarasi dufite mu Rwanda. Gutora Paul Kagame na RPF-Inkotanyi ni ukubaka u Rwanda ruzahorana ibigwi.”
Politike ya RPF-Inkotanyi muri Manda y'imyaka irindwi ishize, umubare w'abagore bari mu nzego zifata ibyemezo warazamutse ugera kuri 30%. Ni mu gihe kandi abagore batinyutse kujya mu ishoramari, ikoranabuhanga ndetse no mu yindi mirimo yitwaga iy'abagabo.
Ikindi kandi,ni uko batinyutse kwiga mu mashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyingiro.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kamonyi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


