Kagame yibukije Abasenateri uruhare rwabo mu kubaza inshingano izindi nzego

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Sena ifite uruhare rukomeye mu miyoborere y’u Rwanda, igafasha inzego z’igihugu kumenya aho zishyira imbaraga no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano. Yagarutse ku bibazo u Rwanda ruhura nabyo by' imbere mu gihugu no hanze ndetse n'uruhare rw'abasenateri rwabo mu kubaza inshingano izindi nzego.

kwamamaza

Perezida Kagame yabivuze ku wa gatanu, ku wa 24 Ukwakira (10) 2025, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri 6 bashya barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine, Gasana Alfred, Frank Habineza na Nkubana Alphonse.

Yibukije Abasenateri ko bafite inshingano zikomeye zirimo gutanga umurongo, kugaragaza ibyihutirwa no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’igihugu.

Ati: “Inteko Ishinga Amategeko cyane cyane Sena, igira uruhare rukomeye mu miyoborere y’Igihugu cyacu. Sena ituma inzego z’Igihugu zibona aho zishyira imbaraga kandi igakorana isuzuma rikenewe kugira ngo inzego zose zigume ku murongo.”

Perezida Kagame yibukije abasenateri ko bafite inshingano zikomeye zirimo no kubaza inshingano izindi nzego.

Yagize ati: "Abasenateri bagomba gutanga umurongo, kugaragaza ibyihutirwa bakanagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ngibyo kandi bagaharanira ko bikorwa mu gihe kiba gikwiye. Rero politiki yacu, kenshi iba igaragara neza mu nyandiko, mu mpapuro. Icy’ibanze cya ngombwa ni uko n'ibyiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa, ntibibe mu mpapuro gusa. Iteka abantu bagahora babaza, bibaza impamvu ibikorwa byihutirwa biba bitashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye.”

Perezida Kagame yanagarutse ku bibazo u Rwanda ruhura na byo, haba iby’imbere mu gihugu cyangwa bituruka ku bindi bihugu.

Ati: “Dufite ikibazo cy’ubwoko bubiri, cy’uko tubazwa ibyacu tukabazwa n’iby’abandi. Aho kugira ngo rero abantu babe bakwicara baganye, batabaze, […] bakwishakamo imbaraga. Biri mu mateka, ntabwo ari ikintu gishya, ntabwo ari twe tubitera ariko ni twe tugomba guhangana na byo.”

Perezida Kagame yavuze ko ibishobora gushaka gusubiza inyuma u Rwanda n’Abanyarwanda, uko byaba bingana kose, bidashobora kubakura mu nzira yabo y’iterambere.

Ati “Ariko ibyo byose, icyo dukwiye gusezeranya ni uko bidashobora kutuvana mu nzira yo kwiyubaka, kwigenera, yo kujya aho dushaka, kugera ku byo dushaka. Ibyo bishaka ubushishozi, imbaraga nyinshi, imbaraga nyinshi tudafite ariko hari imbaraga z’umutima, imbaraga z’ubushake. Tugomba kuzikoresha uko bikwiye.”

Yasabye Abasenateri gukoresha imbaraga zabo mu buryo bukwiye kugira ngo u Rwanda rukomeze mu nzira y’iterambere.

Dore amwe mu mafoto yaranze umuhango wo kurahira kw'abasenateri bashya:

 Oct 24, 2025 - 17:18