
Iyo icyizere cyasenyutse mu rugo biba igihombo ku muryango
May 7, 2026 - 23:44
Mu buzima bw’imiryango myinshi, icyizere ni inkingi ya mwamba ituma urugo rukomera kandi rukagira amahoro. Ariko iyo icyo cyizere gisenyutse, ingaruka zacyo ntizigarukira ku bashakanye gusa, ahubwo zigaragarira no ku bana ndetse no ku hazaza h’umuryango wose.
kwamamaza
Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko gusenyuka kw’icyizere mu bashakanye akenshi bitangira buhoro buhoro, binyuze mu kutumvikana,kubwirana amagambo akomeretsa, cyangwa kutaganira ku bibazo by’ingenzi by’urugo. Ibi bikomeza kwiyongera kugeza ubwo habaho gucikamo ibice kw’imibanire y’abashakanye.
Ibi byemezwa n’abaturage bamwe twaganiriye ku ngaruka z’amakimbirane yo mu ngo, bavuga ko akenshi abana ari bo bagerwaho n'ingaruka zikomeye cyane. Umwe mu babyeyi yagize ati: "Iyo ababyeyi batandukanye mu bitekerezo cyangwa mu rukundo, umwana ni we ubibona mbere kandi ni na we bibabaza cyane".
Inzobere mu bijyanye n’uburere n’imibereho myiza y’umuryango zigaragaza ko umwana ukuriye mu rugo rutarangwamo amahoro ashobora kugira ibibazo by’amarangamutima birimo ubwoba, kwiheba, no kutizera urukundo mu gihe kizaza.
Nanone kandi, gusenyuka kw’icyizere hagati y’abashakanye bishobora kugira ingaruka kw' iterambere ry’urugo, kuko bituma abashakanye batakaza ubushobozi bwo kuba bafata ibyemezo bifatika birebana n'ubuzima bw’umuryango, cyane cyane ku bijyanye n’uburere bw’abana, ubukungu n’imibereho rusange.
Nubwo bimeze bityo, inzobere zishishikariza abashakanye gushaka ibisubizo hakiri kare binyuze mu biganiro byubaka, ubujyanama, ndetse no kwiga kumvana hagati yabo umwe akubaha igitekerezo cya mugenzi we,kuko ibi bifatwa nk’inzira y’ingenzi yo kongera kubaka icyizere cyasenyutse.
Nubwo icyizere cyasenyutse gishobora gusa n’ikibazo cy’abashakanye gusa, ingaruka zacyo ziba zifite imizi igera kure, cyane cyane ku bana n’ahazaza h’umuryango wose.
By Diane Batsinda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


