Israeli na Hamas: Abatuye Gaza batangiye gusubira mu byabo, ab'Israeli nabo biteguranye igishika iminsi mikuru

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, nibwo muri Gaza hatangiye kubahirizwa agahenge kumvikanweho hagati ya Israheli n'umutwe wa Hamas, nyuma y’uko impande zombi zemeranyijwe ku masezerano y’agahenge. Ihagarikwa ry’intambara imaze imyaka ibiri ryatangiye ku isaha ya saa sita (12h00), nk’uko byatangajwe n’ingabo za Israheli. Ni mu gihe Ingabo za Israeli zatangiye kuva mu birindiro bimwe, ndetse mu masaha 72, abanya-Israeli bazaba bakira abafashwe bugwate bakiri mu maboko ya Hamas.

kwamamaza

Nk’uko biteganywa n’ayo masezerano, mu masaha 72 akurikira ni ukuvuga ku wa mbere w'icyumweru gitaha nibwo hazabaho kurekura abanya-Israeli 48 bagifashwe bunyago na Hamas. Nibura 28 muribo barapfuye, barimo umunyeshuli umwe w'umunya-Népal ndetse n'umusirikari umwe wa Israeli wishwe muri 2014. Kuva icyo gihe, ntacyo Israeli yari yarigeze itangaza kuri uyu musirikari.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’intebe wa Israeli, Benyamin Netanyahu, yemeje ko abantu 48 bagifungiye muri Gaza bagiye kurekurwa, ndetse ibihe by'iminsi mikuru ya Simhat Torah yari yarabaye ibihe by'ikiriyo, igiye kuba ab'Israeli bari ku byishimo.

Yagize ati: “Iyi Simhat Torah izaba umunsi w’ibyishimo byo gusubirana abacu bose.”

Inzego za gisivili muri Gaza zatangaje ko ingabo za Israeli zatangiye gusohoka mu bice bitandukanye, ariko hakomeje kubaho ibyago mu turere nka Beit Hanoun, Beit Lahia, Choujaïya na Khan Younès, aho abaturage bakangurirwa kwitonda.

Nyuma yo gutangira kubahiriza agahenge, ibihumbi by’abaturage bari barahungiye mu majyepfo batangiye urugendo rwo kugaruka mu majyaruguru banyuze ku muhanda wa al-Rachid, ku nkombe ya Mediterane. Imodoka n’amagare byagaragaye bigenda gahoro hagati y’abasirikare n’abantu bari mu muhanda.

Israeli nayo yemeye gufungura bamwe mu banyapalestina 250 bafungiwe impamvu z’umutekano, ndetse yamaze gutangaza n'urutonde rwabo.

Ingabo za Turkey ziteguye kujya kugarura amahoro muri Gaza

Ku rundi ruhande, igisirikare cya Turkey cyatangaje ko cyiteguye kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Gaza. Ni mu gihe Perezida Erdogan, Hakan Fidan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Misiri na Qatar bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano nk’abahuza.

Uyu mwanzuro ushobora kuba itangiriro ry’icyizere ku batuye Gaza, nyuma y’imyaka ibiri bari mu ntambara isize  abantu ibihumbi bishwe cyangwa ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, imihanda ndetse n'inyubako bisenywe, ndetse ibice byinshi bya Gaza byarasenyutse burundu.

Gusa Ubudage byatangaje ko ku bufatanye na Misiri, bagiye gukusanya inkunga izifashishwa mu kubaka Gaza, cyane amavuriro n'amashuri. Ni mu gihe iki gihugu kigiye gutanga miliyoni 29 z'amayero azafasha ab'Israeli bafashwe bunyago na Hamas, aho azafasha abakiri bazima ibirimo kwivuza, kwita ku buzima bwo mu mutwe bwabo ndetse n'ibindi.

 Oct 10, 2025 - 16:11