
Israël yirengagije ubusabe bwa Trump bwo kutihorera, igaba ibitero muri Iran
Jun 8, 2026 - 08:10
Israël yagabye ibitero mu bice bitandukanye muri Iran, yavuze ko byari bigambiriye ibikorwa by'igisirikare cya Iran mu rukerera rwo ku wa Mbere. Ni nyuma y’uko Iran irashe missiles zerekeza ku butaka bwayo ku nshuro ya mbere kuva agahenge ko muri Mata katangira. Ni igikorwa cyabaye nubwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yasabye Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, kwirinda igisubizo cya gisirikare cyakongera umwuka mubi mu burasirazuba bwo hagati kuko bishobora kubangamira amasezerano ari hafi kugerwaho.
kwamamaza
Umwuka mubi hagati y'ibi bihugu byombi wongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Iran igabye ibitero bibiri bya misile kuri Israël, nayo ikagaba ibyo kwihirera.
Ku Cyumweru, nibwo Iran yarashe missiles za balistique zerekeza muri Israël, ivuga ko yari yihoreye ku bitero Israël imaze igihe igaba mu majyepfo ya Liban no mu nkengero z’umujyi wa Beyrouth. Igisirikare cya Israël cyatangaje ko cyashoboye guhagarika no guhanura ueufaya rw’izo missiles mbere y’uko zigera ku ntego zayo.
Israël nayo yatangaje ko yagabye ibitero ku bikorwa bya gisirikare mu burengerazuba no hagati muri Iran. Abatuye imijyi irimo Téhéran, Tabriz na Ispahan batangaje ko bumvise urusaku rw’iturika ry’ibisasu mu rukerera rwo ku wa Mbere.
Igisirikare cya Israël cyavuze ko Iran yongeye kurasa andi mabombe ya missiles ku butaka bwayo ku wa Mbere mu gitondo, bituma impuruza z’umutekano zongera kumvikana mu bice bitandukanye by’igihugu. Nyuma y’igihe gito, abaturage bemerewe kuva mu bwihungiro nyuma y’uko inzego z’umutekano zitangaje ko ibyago byari byagabanutse.
Mu bitero byagabwe muri Iran, ubuyobozi bw’Intara ya Khuzestan bwatangaje ko uruganda rwa pétrochimie rwa Karun rwangiritse igice nyuma yo kuraswaho. Igisirikare cya Israël na cyo cyemeje ko cyagabye ibitero ku bikorwa biri mu ruganda rwa pétrochimie rwa Mahshahr.
Kugaba ibitero byo kwihorera kwa Israël kwabaye mu gihe Donald Trump yari yasabye Israël kutihorera. Amakuru yatangajwe na Axios avuga ko Perezida Trump yari yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benyamin Netanyahu, amusaba kwirinda igisubizo cya gisirikare kugira ngo hatabangamirwa ibiganiro Amerika iri kugirana na Iran.
Perezida Trump yavuze ko impande zombi ziri hafi yo kugera ku masezerano meza ashobora kugabanya umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran, ariko yihoreye bishobora gukoma mu nkokora iyo gahunda.
Icyemezo cyafashwe na Israël cyanenzwe na Senateri wa Amerika Chris Murphy, wavuze ko kuba Netanyahu atumviye ubusabe bwa Trump bigaragaza intege nke za dipolomasi ya Amerika muri iki kibazo.
Ni mu gihe hari ibindfi bitera byagabwe muri Israël bivuye muri Yemen, bigabwe abarwanyi b'abahoutis bashyigikiwe na Iran.
Hagati aho, ingaruka z’aya makimbirane zatangiye kugaragara no ku masoko mpuzamahanga, aho ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka. Igiciro cya Brent cyazamutseho hejuru ya 3%, kirenga amadolari 96 ku kagunguru bitewe n’impungenge z’uko umutekano muke muri aka karere ushobora guhungabanya isoko ry'ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw'Isi.
Mu gihe amakimbirane yo mu burasirazuba bwo hagati ageze ku munsi wa 101, impungenge zikomeje kwiyongera ko ihangana hagati ya Israël na Iran rishobora kurushaho gukaza umutekano muke mu karere no gushyira mu kaga imbaraga za dipolomasi zari zigamije kugabanya ubushyamirane hagati y’impande zihanganye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


