Amerika yashyizeho $15,000 ku basaba visa baturuka muri Malawi na Zambia

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gutangiza igerageza ry’umwaka umwe rigamije kugabanya ikibazo cy’abarenza igihe cya visa bari ku butaka bwayo. Yavuze ko abava mu bihugu bya Malawi na Zambia bashobora gusabwa kwishyura $15,000 mbere yo guhabwa visa y’igihe gito.

kwamamaza

Uwo mugambi uzajya ukorerwa abasaba visa z’ubukerarugendo cyangwa iz’ibikorwa byihariye (B-1/B-2), baturuka mu bihugu bigaragaramo ikibazo cy’abarenza igihe cya visa ku rugero ruri hejuru cyangwa abagaragaza ibibazo mu isuzuma ry’ababasa visa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika ryashyizwe ku mugaragaro ku wa kabiri, rivuga ko ayo mafaranga y’ingwate azajya asubizwa uwasabye visa nyuma y’uko agarutse iwabo atarengeje igihe yahawe. Iyi ngingo igamije gukumira abajya muri Amerika bakarenga ku mategeko.

Imibare yo muri 2023 yagaragaje ko 14% by’abaturuka muri Malawi na 11% by’abaturuka muri Zambia barengeje igihe cya visa bahawe. Ibindi bihugu nka Haiti ni 31% ,  Myanmar (27%) na Yemen (20%) na yo igaragaza ibipimo biri hejuru.

Uretse Malawi na Zambia, iri gerageza rishobora kwagurirwa no ku bindi bihugu, nk’uko ubuyobozi bwa Amerika bubivuga. Abakozi b’iyi Minisiteri bashobora gushyiraho iki cyemezo ku basaba visa bafite ubwenegihugu bw'ibihugu bifite ibibazo nk’ibi, nubwo baba batarigeze babitura mo.

Iyi gahunda ije ikurikira izindi ngamba za Perezida Donald Trump, zifite intego yo gukumira abimukira no kugenzura cyane urujya n’uruza rw’abinjira muri Amerika. Ku munsi wa mbere w’inkingi ye ya kabiri, Trump yasinye itegeko rijyanye n’uyu mugambi.

Trump kandi yaciye imigenderanire ku baturage bo mu bihugu 12, anahagarika amaviza menshi y’abanyeshuri b’abanyamahanga, bamwe batabanje kuburirwa cyangwa ngo bahabwe uburyo bwo kongera igihe.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y'ububanyi n'amahanga buvuga ko bugamije guhagarika ibikorwa bibangamira inyungu za Amerika, aho bamwe mu bazwiho gushyigikira Abanyapalestina ari bo bagiye bibasirwa n’izo ngamba.

Abanyamategeko baharanira uburenganzira bw’abimukira bavuga ko bamwe mu bahagarikiwe visa atari uko bakoze ibyaha bikomeye, ahubwo ari ibyaha bitoya nko gutwara imodoka ku muvuduko ukabije.

Mu Rwanda, abahawe visa zibemerera kumara igihe giro muri Amerika bazajya basabwa amadorari 250 yiswe Viza integrity fees bazajya bahabwa igihe bagarutse mu gihugu bubahirije igihe bahawe.

Icyakora nta buryo bwo gusubizwa bene iyo mafaranga bwigeze bugaragazwa.

@bbc

 Aug 6, 2025 - 11:05