Iran yatanze umuburo: Nta litiro n’imwe ya Peteroli izava mu Karere mugihe intambara ikomeje

Umutwe wa gisirikare ukomeye wa Iran, (IRGC), watangaje ko ari wo uzagena igihe intambara hagati ya Iran na Amerika-Israel izarangirira. Uvuga ko wafunze umuhora wa Hormuz kuko udashobora kwemera ko na litiro imwe ya peteroli isohoka mu karere ijya mu banzi bayo, igihe cyose ibitero bya Amerika na Israel bikomeje. Ibi byateje impungenge ku isoko ndetse bimwe mu bihugu bikomeye bitangira gushyiraho ingamba.

kwamamaza

IRGC yatangaje ibi isubiza amagambo ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, wari watangaje ko intambara iri hagati ya Iran, Amerika na Israel ishobora kurangira vuba. Uyu mutwe w’ingabo wemeje ko Tehran itazemera ibyo, ahubwo uvuga ko ari Iran izagena igihe intambara izarangirira.

Umuvugizi wa IRGC, Ali Mohammad Naini, yatangaje ko ingabo za Iran zitazemera ko hari ibikomoka kuri peteroli byoherezwa mu bihugu bifatwa nk’inshuti za Amerika na Israel igihe cyose imirwano ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yavuze ko “nta litiro n’imwe ya peteroli izasohoka mu karere igana ku ruhande rw’umwanzi kugeza igihe hazafatirwa indi myanzuro.”

Ibi byateje ihungabana ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli ku isi, cyane cyane nyuma y’uko ubwikorezi bwo mu nyanja ku binyura muhora wa Hormuz bugenda buhungabana. Uyu muhora ni ingenzi cyane kuko unyurwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi.

Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare (02) nyuma y’ibitero byagabwe na Amerika na Israel kuri Iran, aho bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiciro bya lisansi byiyongereye kugera kuri 15%, bituma bamwe mu baturage bagaragaza uburakari, bavuga ko intambara itari ikwiye kubaho. Icyakora Perezida Trump yavuze ko ari ikiguzi gito bagomba kwishyura.

Mu Misiri na ho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse kugera kuri 30%, kubera igitutu gikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu cyatewe n’iyo ntambara.

Mu gihe ibiciro bya peteroli bikomeje kuzamuka ku isi, ibihugu bikize birimo ibyo mu ihuriro rya G7 biri gutekereza gukoresha ububiko bwabyo bwihariye bwa peteroli (strategic reserves) kugira ngo bigabanye ihungabana ku isoko, nubwo abasesenguzi bavuga ko ari igisubizo cy’igihe gito gusa.

Ibi bikomeje kuba mu gihe ibitero bikomeje, aho ingabo za Israel zatangaje ko ziteganya kugaba ibindi bitero mu mijyi ya Tyr na Saïda mu majyepfo ya Libani bigamije kwibasira ibikorwa remezo by' umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.

Ku rundi ruhande, IRGC yatangaje ko yarashe ibisasu bitanu bya misile ku birindiro by’ingabo za Amerika biherereye ku kigo cya gisirikare cya Harir kiri mu gace ka Kurdistan muri Iraq, mu rwego rwo gusubiza ibitero byagabwe kuri Iran.

Iruhande rw'ibi kandi ibihugu byo mu karere birimo Qatar, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bikomeje kwibasirwa n'ibitero byo kwihora bya Iran.

@RFI, BBC

 Mar 10, 2026 - 11:10