Inzu zo guturamo ziciriritse ziracyari ku giciro cyo hejuru

Muri gahunda y’iterambere ya Guverinoma y’u Rwanda izwi nka NST1 harimo yuko Leta igomba kubaka inzu zo kubamo ziciriritse maze abanyarwanda bakabasha kuzibona ku buryo bworoshye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiturire no kugirango buri munyarwanda agire ahantu ho gutura.

kwamamaza

Ni ikibazo gikunzwe no kugarukwaho no mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda aho Abadepite bavuga ko nubwo izo nzu bivugwa ko zubakirwa abaturage ngo babashe kuba bazituramo nkuko biri muri gahunda ya Guverinoma ariko ngo zabasha kubonwa n’umugabo zigasiba undi bitewe n’ibiciro byazo biri hejuru.

Hon. Depite Veneranda Nyirahirwa ati "hari ikibazo cy'uko amazu yose aciriritse yubakwa ari make nayo mazu yubatswe ugasanga ntabwo aciriritse nkuko abantu babitekerezaga kuko atajyanye n'ubushobozi bw'abayubakirwa, ya mazu abantu batekerezaga ko aciriritse ahubwo ari ay'abifite".

Hon. Depite Habineza Frank nawe ati "nubwo bavuga ngo ni aciriritse ariko usanga abantu bashobora kuyishyura ni abantu bafite akazi, ni abantu bashobora guhembwa amafaranga ari hejuru y'ibihumbi 500Frw cyangwa ibihumbi 800Frw bashobora kuba bakwishyura ibihumbi 200Frw kukwezi, araciririka gute ku bantu bafite amafaranga ari hasi yayo".       

Inzu ziciriritse zo guturamo zubakwa na Leta byagaragaye ko ziba ziri ku giciro cya miliyoni 40 kuzamura aho bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bavuga ko hashyizweho nkunganire cyangwa bakishyura make make byafasha ab’ubushobozi buke.

Umwe ati "igitekerezo ni cyiza cyane bitewe nuburyo twagiye tubona abantu bubaka mu manegeka ariko miliyoni 40 kuziterurira icyarimwe ntibyoroshye cyane ko nta nayo baba bafite". 

Undi nawe ati "miliyoni 40 ntabwo ari nyinshi ahubwo ikibazo nuko natwe duhora dukora akazi gaciriritse baba bagomba kudushyiriraho igiciro giciriritse umuntu akajya anayishyura make make". 

Ni inzu ziri mu nshingano z’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) aho umuyobozi wacyo Bwana Regis Rugemanshuro avuga ko iki kibazo cy’izi nzu ziswe ko ziciriritse ariko igiciro cyazo kikaba kitakigonderwa na buri wese kiri gutekerezwaho ndetse ko mu minsi mike kizakemuka.

Ati "iki kibazo kiri mu mishinga turi kwigaho, icyari cyaragoranye ariko kiri kubonerwa umuti ni ukuba wakubaka inzu imeze neza, ntabwo zigomba kuba inzu zidashyitse, ni inzu imeze neza y'umwimerere ariko iciriritse, ibyo biri kwigwaho n'abashobora kuba bakubaka uwo mushinga ku giciro cyadufasha kuzigurisha ku banyamuryango bacu n'abandi bazikeneye zidahenze bizakorwa". 

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere izwi nka NST1, hifuzwaga ko hakubakwa inzu zo guturamo ziciriritse zigera ku bihumbi 6, gusa hamaze kubwaka izirenga gato 2600, imwe ikaba ibarirwa ku giciro cya miliyoni 42, imibare igaragaza ko kugirango uyigondere uba uri umuntu uhembwa byibuze atari hasi y’ibihumbi 500Frw ku kwezi naho bigakenera nkunganire ibivugwa ko birenze ubushobozi bw’Abanyarwanda kuko 50.8 % batayigondera.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 2, 2024 - 07:33