
Inteko y'Umuco yazaniye abantu inkoranabuhanga ya terefoni izabafasha kumenya neza Ikinyarwanda
Feb 20, 2025 - 09:23
Mu gihe rumwe mu rubyiruko rukunda kugarukwaho mu bakunda gukoresha nabi ururimi rw’Ikinyarwanda kubera guhina amagambo, gukoresha imvugo baziranyeho, kuvanga indimi n’andi makosa mu kinyarwanya, Inteko y’Umuco yatangije inkoranabuhanga ya terefoni (mobile app) izafasha kumenya neza ikinyarwanda.
kwamamaza
Iyo uganiriye na rumwe mu rubyiruko ruvuga ko usanga bakunda gukoresha imvugo baziranyeho cyangwa zigezweho cyane ko baba bazumvikanaho nubwo baba babizi ko ari amakosa y’ururimi rw’Ikinyarwanda kandi ngo ashobora no kuba yatuma n’abakiri bato bayakoresha ntibamenye neza ururimi rwabo kavukire.
Umwe ati "akenshi bigendana n'igihe tugezemo, ushobora nko guhamagara umuntu ukamubwira uti shumi yanjye ngusange he? kandi wagakwiye kumuhamagara mu izina uba urizi ariko nkiyo uvuze ngo shumi yanjye n'umwana abyumva ahita abibwira mugenzi we agakura nawe yumva ko umuntu wese bangana ari ishumi ye".
Undi ati "hari imvugo zateye basigaye bavuga gushona, kuyoka, ikinyarwanda basigaye baragihinduye ntabwo bagikoresha nkuko abatubanjirije cyangwa se abatubwiye bakitwigishije".
Kubera ibibazo byagiye bigaragara ku rubyiruko rudakoresha neza Ikinyarwanda byatumye Inteko y’Umuco ishyiraho Inkoranabuhanga ya terefoni bise Tumenye Ikinyarwanda, izafasha kumenya no kwiyungura ururimi rw’ikinyarwanda nkuko bivugwa n'Intebe y'Inteko Amb. Robert Masozera.
Ati "twabonye urubyiruko arirwo rwugarijwe cyane noneho ugasanga uburyo bukoreshwa butabageraho mu buryo bworoshye kubera iterambere ry'ikoranabuhanga, niho twatekereje kuvuga ngo amasomo dutanga nigute yashyirwa mu ikoranabuhanga kandi kugirango zijye muri cya gikoresho urubyiruko ruba rwicaranye, ni uko twatekereje iyi nkoranabuhanga yigisha ikinyarwanda 'Twese tumenye ikinyarwanda' dukeka ko izafasha, amakosa yakorwaga azakosorwa, hazabamo kugira ubumenyi, hazabamo kwihugura cyane cyane abafite ubumenyi bw'ibanze mu kinyarwanda, abakunze gukora amakosa mu kinyarwanda".
Inkoranabuhanga ya terefoni bise Tumenye Ikinyarwanda itangiranye inyigisho 407, zirimo indamukanyo 28, amasano 32, ntibavuga bavuga 100, ikeshamvugo 42, inshoberamahanga 105, n’ibisakuzo 100 ariko bikaba biteganijwe ko hari izindi zizagenda zongerwamo.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


