
Ingufu z'imirasire y'izuba mu kuhira ibihingwa zabaye igisubizo ku bahinzi
Mar 7, 2025 - 09:58
Abahinzi bakoresha uburyo bwo kuhira ibihingwa byabo bifashishije imashini zikoresha ibikomoka kuri peterori, bavuga ko kuba ibiciro bya lisansi na mazutu bihora birushaho guhenda bibateza igihombo bakanahinga ubutaka buto kuko aribwo bashobora kuhira, ni mu gihe abuhira bakoresheje uburyo bwifashisha imirasire y’izuba bo bishimira ko ubu buryo bwatumye umusaruro wabo wiyongera ndetse bukaba aribwo butangiza ikirere.
kwamamaza
Kuhira ibihigwa ni uburyo bukoreshwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga imyaka mu gihe imvura itarimo igwa. Abahinzi bakoresha ubu buryo bifashishije ibikomoka kuri peterori bavuga ko harubwo baterwa igihombo n’ihenda rya lisansi cyangwa mazutu.
Umwe ati "ku muntu ukoresha moteri igihombo twagiye duhura nacyo iyo twajyaga kugura lisansi hari igihe twasangaga abacuruzi ntayo bafite kandi ubwo uwo munsi imyaka yari ikenewe kubona amazi igihombo kikaba kirinjiye, indi mbogamizi lisansi yurira mu byiciro bitandukanye, uyumunsi yuriye ejo byahindutse ugasanga nabyo bitubera imbogamizi imyaka yacu ntibone amazi mu gihe gikwiriye".
Umfuyisoni Bernadette na Alexis Rwibasira, bombi ni abahinzi ubu bakoresha uburyo bwo kuhira bwifashisha imirasire y’izuba (ubuzwi nka solar powered irrigation system mu ndimi z’amahanga) babubonye ku nkunga batewe n’umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa SAIP.
Basobanura uko byabongereye umusaruro bagereranya n’uko byari bimeze mbere bagikoresha ubw’ibikomoka kuri peterori.
Alexis Rwibasira ati "twakoreshaga uburyo busanzwe bwo kuhira, nakoresheje moteri ya mazutu na lisansi, twahingaga urusenda ukabona ibyo dutakaza mu kuhira ni byinshi, iyo dukoresha imirasire y'izuba hari ibyagabanutse, usanga hari inyungu nyinshi ku muhinzi".
Umfuyisoni Bernadette nawe ati "ubuso nabashaga guhingaho bwarahindutse kuko icyo gihe nahingaga gatoya mbasha kuhira, kugihe cy'izuba ugasanga ari ikibazo hanyuma aho maze kubona amazi impinduka irigaragaza, tumaze igihe mu zuba ariko ubu haratoshye, umusaruro wariyongereye ku buryo utatekereza".
Munyambonera Divin, Umukozi wa RAB ushinzwe ibikorwa byo kuhira avuga ko usibye kuba ubu buryo buri mu byongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ari nabwo buryo leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu kubushishikariza abahinzi kuko bunashyigikira gahunda yo kugabanya ibyangiza ikirere.
Ati "leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura imikoresherezo y'ibikoresho byo kuhira ibikoresho bikoresha imirasire y'izuba bitewe nuko ni uburyo bwiza budufasha kujyana na gahunda ya leta yo kurwanya cyangwa kugabanya ibyuka bibi byangiza ikirere, iyo ukoresheje mazutu cyangwa lisansi utwika nyinshi hakabaho ibyuka bijya kwangiza ikirere, ukoresha imirasire y'izuba atandukanye nukoresha mazutu".
Binyuze muri gahunda yo kuhira ku buso buto hifashishijwe imirasire y’izuba iterwa inkunga n’umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa SAIP ishyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu gihugu hose ubu huhirwa ubuso bungana na hegitare 2,975.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


