
Ingaruka zo gufungwa k'umuyobori wa Hormuz ku Rwanda n'isi muri rusange
Mar 3, 2026 - 14:55
Ibihugu byo hirya no ku Isi n'U Rwanda by'umwihariko bishobora guhura n’izamuka rishya ry’ibiciro bya lisansi na mazutu nyuma y’uko umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% bya peteroli y’Isi ufungwa kubera intambara ya Amerika na Israel kuri Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare (02) 2026. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko nubwo ingaruka zizagera ku bihugu byose, Leta yamaze gufata ingamba zo gukumira ko zahita zigera ku muturage.
kwamamaza
Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko gufungwa kw’uyu muhora biri guhungabanya urujya n’uruza rwa peteroli ku rwego mpuzamahanga, kuko buri munsi uwo muhora unyuzwamo hagati ya miliyoni 16 na 21 z’utugunguru twa peteroli. Ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane Arabia Saoudite, byifashisha iyi nzira, kandi ibyinshi mu bikomoka kuri peteroli bigera muri Afurika y’Iburasirazuba binyura aho.
Ku Rwanda, ibi bishobora kongera kuzamura ibiciro byari bisanzwe byaratangiye kuzamuka kuva mu Ugushyingo (11) 2025, aho lisansi igeze kuri 1.989 Frw na mazutu kuri 1.900 Frw.
Mu rwego rwo kwirinda ihungabana rikomeye, aganira na RBA, Minisitiri Sebahizi yavuze ko Leta yatangiye gukorana n’abinjiza peteroli mu gihugu kugira ngo iyamaze kurenga ahari imirwano igere mu gihugu vuba, ndetse hanashyigikirwa abashoramari bashaka kubaka ibigega bishya byo kongera ububiko.
Haranateganywa kandi gushaka amasoko mashya y’ibicuruzwa biva muri Aziya mu gihe intambara yakomeza kuzamura ibiciro ku rwego mpuzamahanga.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


