Impinduka mu buvuzi zakijije aba Kirehe na Ngoma magendu

Abatuye mu burasirazuba bw’u Rwanda mu turere twa Ngoma na Kirehe baravuga ko ubuyobozi bwo mu myaka 30 ishize bwabakijije magendo mu buvuzi bukabegereza amavuriro kuva mu isibo ahari abajyanama b’ubuzima kugera ku bitaro bikuru, ibyabarinze impfu za hato na hato.

kwamamaza

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu myaka ishize, icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyazamutse kikagera ku myaka 69.6 kivuye ku myaka 66.6 cyariho muri 2017. Ni icyizere abatuye mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko gituruka ku iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi.

Abaturage bo mu gice cyahoze cyitwa Gisaka kuri ubu ni mu turere twa Kirehe na Ngoma, bavuga ko imiyoborere myiza bagize mu myaka 30 ishize yabakijije impfu zaturukaga ku kwivuza magendu.

Umwe ati "igihe cya mbere abantu baremberaga mu rugo ntibabashe kujya kwivuza bakabavugutira imiravumba, imibirizi, kugirango ukire yari muri Mana mfasha ariko poste de sante aho zatwegereye ubu nta muntu ukirembera mu rugo, twiyambaza abanyabuzima byakwanga ujya kuri poste de sante byakwanga ukajya bitaro bikuru".  

Undi ati "twari dufite amavuriro ari kure, ari hafi nayo adafite ubushobozi ariko muri iki gihe amavuriro dufite afite abaganga bashoboye nta mudugudu numwe utarimo abajyanama b'ubuzima 3, ibyo bidutera umunezero ko tubona ko dufite igihugu kitwitayeho kandi igihugu cyiza". 

Paul Kagame, uri kwiyamamaza nk’umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora yo muri uku kwezi, avuga ko urugendo igihugu kimaze kugenda mu bikorwa byose rutanga icyizere ku hazaza, ndetse akavuga ko aricyo gihe ngo ab’urubyiruko bafate iya mbere mu gusigasira ibyagezweho mu nkingi zose harimo n’iy’ubuzima.

Ati "imyaka 30 ishize impinduka ibaye mu gihugu cyacu bamwe murimwe mwari mutaravuka abandi mwari impinja abandi bari abana bato ariko ubu murakuze, amashuri murayafite, ibijyanye n'ubuzima murabifite mbese urubyiruko rwacu, abana bacu ntacyo u Rwanda rwababurana". 

Mu byakozwe mu rwego rw’ubuzima muri manda y’imyaka 7 ishize u Rwanda ruyobowe na RPF Inkotanyi binyuze mu muyobozi mukuru wayo Paul Kagame, harimo gushyiraho amavuriro no gutangiza ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru, kubaka ibitaro bishya no kuvugurura ibyari bisanzweho, hubatswe ibigo nderabuzima bishya ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze birongerwa ku bwinshi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 3, 2024 - 09:22