
Imitwe ya Politiki yasabwe kwegera abayoboke bayo
Sep 30, 2025 - 15:06
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasabye Imitwe ya Politiki kongera imikoranire n’abanyamuryango bayo, ikabegera ikabagezaho gahunda za Leta, kuko ifite uruhare rukomeye mu miyoborere no mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri, ku yab30 Nzeri (09)2025, mu nama nyunguranabitekerezo yigaga ku ruhare rw’Imitwe ya Politiki mu kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Bamwe mu banyamuryango b’imitwe ya politiki bavuga ko bagihura n' imbogamizi zirimo kutamenya neza imikorere y’imitwe babarizwamo, ndetse no kuba batamenyeshwa bihagije gahunda za Leta.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa RGB bwo mu 2023 bwerekanye ko abaturage bashimye uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza ku gipimo cya 67,40%. Ariko mu 2024, 26,71% by’abaturage bavuze ko batazi imikorere yayo, bikaba bigaragaza icyuho kigomba kwitabwaho.
Iyi nama izi mpande zombi yari igamije gushakira hamwe ibisubizo birambye kugira ngo Imitwe ya Politiki irusheho kuba umuyoboro ukomeye uhuza abaturage na Leta, inafashe mu kubaka imiyoborere ibereye bose.







kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


