Imitingito: Syria yasabye Uburayi kuyigoboka.

Kur’uyu wa gatatu, Syria yasabye ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) ubufasha nyuma y’umutingito ukaze wibasiye na Turkey na Syria ku wa mbere w’iki cyumweru.

kwamamaza

Ibi byatangajwe na komiseri ushinzwe gucunga ibibazo yabitangaje muri EU, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta yari iherutse gusaba ko iki gihugu kimaze imyaka irenga icumi mu bihano by’ubukungu cyakomorerwa, kikabona uko gifasha abaturage bacyo bazahajwe n’imitingito, cyane ko harimo n’ibice byazahajwe n’intambara.

Janez Lenarcic yavuze ko Komisiyo y’Uburayi ishishikariza ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi gusubiza icyifuzo cya Syria, gisaba ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’ibiribwa, mu gihe hagenzurwa niba imfashanyo iyo ari yo yose  yatangwa itagenzura na guverinoma yemerewe i Damasiko.

Nimugihe imibare y’abapfuye muri iyi mitingito yazamutse igera ku barenga 9 000. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko muri Turkey hamaze kubarurwa abapfuye 6 894 naho muri Syria ni 1 932. Imibare byitezwe ko ikomeza kuzamuka.

Ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha ababa bagihumeka birakomeje mu bihugu byombi mu majoro y’ubukonje bukabije, nyuma y’iyi mutingito.

Umutingito wa mbere wari magnitude 7.8 watigishije agace ka Gaziantep mu gitondo cya kare kuwa mbere abantu bakiryamye, nyuma y’amasaha hakurikiraho undi wa magnitude wa 7.5.

Imiryango irimo gukora ubutabazi iravuga ko iri gusiganwa n’igihe kuko amagana y’abantu akiri munsi y’inzu zabaye amatongo kandi ko buri segonda rishobora gutabara ubuzima.

ONU yasabye abategetsi ba Syria korohereza ibikorwa by’ubutabazi kugera mu majyaruguru ya Syria.

Mugihe na mbere y’uyu mutingito, miliyoni 4.1 z’abatuye igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria , benshi ni abana n’abagore , bari basanzwe batunzwe n’imfashanyo.

 Feb 8, 2023 - 12:36