Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirakomeye mu buryo buhambaye

Mugihe bamwe mu rubyiruko bagira ibibazo bitandukanye bakananirwa kubyihanganira no gushaka uburyo babisohokamo, bagashakira umuti mugukoresha ibiyobyabwenge bibwira ko ari ukubyiyibagiza, ko aho kubigabanya baba babyongerera uburemere bikarangira bibazaniye urupfu .

kwamamaza

Ni impanuro zatanzwe mugutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 15, mu nsanganyamatsiko igira iti " Gira ubuzima bufite intego wirinda ibiyobyabwenge".

Kugeza ubu ikibazo cy'ibiyobyabwenge ni ikibazo cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo, aho bamwe mu rubyiruko rwigeze kubatwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge igihe kirekire nyuma bakaza kubivamo, bagaragaza ingaruka bigira kubabikoresha ndetse nuko baje kubisohokamo.

Umwe ati "natangiye gukoresha ibiyobyabwenge muri 2019, icyabinteye nuko nari maze kubura umubyeyi wanjye hanyuma Mama wanjye kubyakira biramunanira arwara agahinda gakabije aransiga najye kubyakira biranga, naje guhura n'inshuti imbwira ko njyiye nkoresha urumogi nakira ako gahinda ngakira umuhangayiko nkajya mbona n'ibitotsi, byangizeho ingaruka kuko kwiga byahise bihagarara, urubyiruko by'umwihariko abakobwa twirinde inshuti mbi".   

Umuyobozi wungirije wa komite y’igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Valens, avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gikomeye kurenza uko bitekerezwa akagaragaza ko ari zimwe mu ngaruka zikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

Ati "ikibazo cy'ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ikintu kirengeje urugero kuburyo uko tubitekereza kirarenze kubera ko iterambere burya rijyana n'ibyiza n'ibibi, umwana arahera mu mashuri abanza akoresha telefone ashobora kubona abantu bamamaza ibiyobyabwenge bituma n'ikibazo cy'ibiyobyabwenge uburyo bwo kubigenzura bugorana kuko abantu bagira amayeri menshi".     

Nubwo hari abakoresha ibiyobyabwenge bagamije gukemura ibibazo baba bafite siwo muti kuko aho kugabanyuka byiyongera, rukaba rukangurirwa kubireka kuko byangiza ubuzima n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo, ndetse bikabakururira urupfu nkuko bivugwa na Dr. Dalius Gishoma, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC. 

Ati "ku mwaka hari abantu bagera hafi 5000 bagera kwa muganga, ni ikintu cyo kwitaho kuko iyo umuntu abikoresheje akiri muto ari urubyiruko byica imbere ye hazaza, bigira ingaruka ku mwijima, impyiko ibihaha, bashobora gutwara inda zitateguwe, hari abarwara nka SIDA, byica imikorere y'ubwonko umuntu agakora ibintu atatekereje, bigenda bikura ku buryo aho birangiriza ni kurupfu, urubyiruko rwacu turashaka ko rurindwa ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge".   

Kugeza ubu mu bigo gororamuco habarurwamo abagera ku 6,460 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu gihe ibyaha bijyanye nabyo biri mu nkiko bigera ku 4000, naho buri mwaka abagera ku 5000 bagana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara baba batewe n’ikoreshwa ryabyo.

Inkur ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 May 15, 2024 - 08:09