
Ikibazo cy’abanyamahanga bazaga kuvoma lisansi mu Rwanda bikagira ingaruka cyashakiwe umuti
Jun 8, 2026 - 14:54
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gukemura ikibazo cy’abanyamahanga bazaga kugura lisansi na mazutu mu gihugu kubera ibiciro byari biri hasi ugereranyije n’iby’ibihugu by'ibituranyi. Ni ibintu byagaragajwe nk'ibyaratumye ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli ryiyongera cyane ndetse bigatuma hari sitasiyo zimwe zegereye imipaka zaburaga lisansi mu masaha make.
kwamamaza
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye ku wa 7 Kamena (06) 2026, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira nkunganire mu rwego rw’ibikomoka kuri peteroli hagamijwe kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku baturage no ku bukungu bw’igihugu.
Ku wa 5 Kamena (06) 2026, nibwo hatangajwe ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenga 2.938 Frw kuri litiro, naho mazutu itagomba kurenga 2927 Frw kuri litiro ivuye kuri 2205 Frw, ikaba yari yiyongereyeho 722 Frw. Ni mu gihe iyo Leta idashyiramo nkunganire igiciro cya mazutu cyari kuba 3581Frws.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko mu bihe ibiciro bya peteroli byari bikomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwakomeje gufasha abaturage barwo binyuze muri nkunganire, bituma ibiciro bya lisansi na mazutu biba hasi kurusha ibyo mu bihugu bimwe byo mu karere.
Yasobanuye ko ibyo byaje gukurura bamwe mu banyamahanga bazaga kugura ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bakabijyana iwabo cyangwa bakabicuruza ahandi.
Yavuze ko ibyo byagaragariye mu kwiyongera kw’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rukoresha ku munsi, aho imibare y'ingano ikoreshwa yikubye hafi kabiri.
Ati: "Icyo gihe biba byagaragaye ko turi gufasha abandi kandi twarashakaga gufasha Abanyarwanda.”

Ubusanzwe u Rwanda rukoresha hagati ya litiro miliyoni 1,2 na miliyoni 1,5 za mazutu ku munsi, na litiro ibihumbi 800 kugeza kuri 900 za lisansi. Icyakora, muri ibyo bihe bidasanzwe, hari igihe ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli ryazamutse rikagera hagati ya litiro miliyoni 2,5 na miliyoni eshatu ku munsi.
Nk’uko Sebahizi yabivuze, ikibazo cyagaragariye cyane kuri sitasiyo zimwe zegereye imipaka aho lisansi yashiraga mu masaha make nyuma yo kugezwa ku isoko.
Ati: "Twigeze kubona ko hari abantu baturuka hanze bakaza kunywesha mu Rwanda. Twagize nk’icyumweru tubona ko sitasiyo zegereye ku mupaka amasaha abiri ya mbere lisansi yahitaga ishira.”
Yavuze ko ubu icyo kibazo cyamaze gukemuka kandi bakurikiranwa, ndetse imibare yerekana ko kuva mu ntangiriro za Kamena (06) 2026 ikoreshwa rya mazutu n’irya lisansi byongeye gusubira hafi ku rwego byari biriho muri Gashyantare (02), 2026, mbere y'izamuka ry'ibiciro.
Yagize ati:“Imibare itwereka ko mazutu dukoresha mu Rwanda ku munsi ingana nk’iyo twakoreshaga mbere y’ibi bibazo. Lisansi yo yaragabanyutse, ibiciro byayo byarazamutse abantu bahindura imyitwarire.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko igabanuka ry’ikoreshwa rya lisansi ryanagizwemo uruhare no kuba abaturage benshi barahinduye imyitwarire, bagahitamo gukoresha uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange aho gukoresha imodoka zabo bwite.
Imibare ya Leta igaragaza ko umubare w’abakoresha bisi wiyongereyeho 15%, kandi ibyo byafashije kugabanya lisansi ikoreshwa buri munsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko Leta izakomeza gushora imari mu bwikorezi bwa rusange, aho umubare wa bisi uzava kuri 390 uriho ubu, ukagera hafi kuri 700 muri 2027. Yavuze ko mu mpera z'uyu mwaka wa 2026, hari Bisi 100 zizagera mu gihugu, izindi 200 zikahagera mu mwaka w'2027.
Ati:"Turifuza kuzakomeza ari na ko tunagura n’imihanda ku buryo tuzagera kuri bisi 1000 cyangwa 1500. Turashaka ko gutwara abantu muri bisi ari yo mahitamo abantu bakoresha kurushaho.”

Yavuze ko intego ari uguteza imbere ubwikorezi bwa rusange bukaba bwihuse, buhendutse kandi bwizewe, ku buryo bikurura abaturage benshi bakazajya bahitamo gukoresha bisi kurusha imodoka zabo bwite.
Minisitiri Sebahizi yagaragaje ingano ya lisansi ikoreshwa muri iku gihe yagabanutse, aho ubu u Rwanda rukoresha iri hagati ya litiro ibihumbi 700 n’ibihumbi 600 ku munsi.
Minisiteri Uwihanganye yongeyeho ko kuko abantu batakigenda n’imodoka zabo cyane hari n’aho bigera kuri litiro ibihumbi 400 ku munsi “ariko mu minsi y’imibyizi isanzwe tuba turi hagati ya litiro ibihumbi 600 na litiro ibihumbi 700.”
Kugabanyuka kw'ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli byagaragajwe nk'ifite akamaro gakomeye ku bukungu bw’igihugu, kuko amafaranga u Rwanda rukoresha rutumiza peteroli mu mahanga arenga miliyoni 700 z’amadolari ya Amerika ku mwaka, angana hafi n’ayinjizwa n’urwego rw’ubukerarugendo.
Yongeyeho ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, Leta iri guteganya gukuba kabiri ubushobozi bw’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igihugu kibashe kwirinda ihungabana rishobora guterwa n’ibibazo byo ku isoko mpuzamahanga ndetse n’igihe ibiciro byazamutse bitarugiraho ingaruka byibuze mu gihe cy’amezi atandatu.
Ni mu gihe ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda muri iki gihe rufite bungana na litiro miliyoni 117.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


