Ihuriro ry'amadini n'amatorero mu Rwanda rirahumuriza abayoboke ko ntagikuba cyacitse

Nyuma y’igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze ryakoze n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB insengero zirenga ibihumbi 5600 zigafungwa.

kwamamaza

Si ubwambere abayobozi mu nzengo nkuru z’igihugu, bagaruka ku kibazo cy’ifungwa ry’insengero, ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 15 muri 2018, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’insengero zifite akajagari.

Yagize ati "ariko ubundi ayo makiliziya 700 mwagiye gufunga hakorwamo iki? atangirwamo amazi? ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?"  

Nyuma y’ifungwa ry’insengero zirenga ibihumbi 5600, ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda buhumuriza abayoboke b’izi nsengero ko ntabyacitse yabayeho, kandi abayobozi bagashyira mu bikorwa vuba ibyo basabwe mu gihe cya vuba.

Rev. Julie Kandema, umunyamabanga mukuru w’iri huriro mu mujyi wa Kigali ati "nubwo umuntu aba atiteguye ariko ni ibintu bitaje bitunguranye kandi hari ibyagombaga kuzuzwa nkuko byari byarasabwe mu mabwiriza yari yaragenewe amadini n'amatorero, hari ibigaragara nk'ibidakwiriye, aho usanga abantu bajya mu buvumo gushaka Imana, abajya munsi y'amazi, ibyo byose ni ibibazo byashyira ubuzima bw'abantu mu kibazo gikomeye cyaganisha no kurupfu".

"Abasabwa kuzuza ibisabwa nko kugira impamyabushobozi ijyanye n'inyigisho za Theology zemerera umuntu kwigisha bakazigira vuba kuko abenshi baratangiye, ntabyacitse yabaye ibikorwa byose n'inzego z'idukuriye za leta ni ibyo kugira neza ubuzima bwacu, abanyarwanda tugakorera heza, tukajyana n'abandi banyarwanda muri rusange mu iterambere riri mu gihugu cyacu".          

Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko hari insengero zari zisigaye zikora ubucuruzi kuruta uko zigisha ubutumwa bwiza, bityo iki akaba ari igihe cyo kwisubiraho.

Umwe ati "ntabwo abantu bagishinga insengero bagamije ko abantu bakizwa, ntabwo insengero zihari muri iyi minsi zigamije kwerekeza abantu mu ijuru, zihari nk'ubucuruzi, ibyo mbona leta yari yararangaye mu kudakora icyo gikorwa". 

Undi ati "insengero zari zimaze kuba nyinshi kandi usanga ibintu bari bamaze kubigira ubucuruzi, kuba zarafunzwe ni uburyo bwo kugirango twongere turebe twitegereze". 

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwafunze insengero n’imisigiti hirya no hino mu gihugu nyuma yo kugenzura izirenga 700, bagasanga zitujuje ibisabwa.

Bimwe mu bisabwa kugirango urusengero rukore harimo kuba bafite ibyuma bisaka abantu n’ibinyabiziga, kizimyamwoto n'utwuma tuburira abantu igihe habaye inkongi, ibikoresho bikumira urusaku, imbuga ngari n’ibindi bitandukanye.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Aug 7, 2024 - 09:27