Ihindagurika ry'ikirere ribangamira umusaruro w'ubuhinzi

Hari bamwe mu bakora umwuga w’ubuhinzi bavuga ko uguhindagurika kw’ibihe by’ihinga bigira ingaruka ku musaruro wabo kuko ibihe babona atari byo baba biteze bitewe n’ibyo bari bamenyereye mu bihe byahise bagasaba ko inzego zibishinzwe zarushaho gukorana kugirango amakuru n’ubushakashatsi buba bwakozwe bubagereho bamenye icyo bakora mbere.

kwamamaza

Nyuma y'uko u Rwanda n’isi yose bikomeje kurwana n’ihindagurika ry’ibihe, hari abavuga ko ibyo bituma badateganyiriza ibihe byabo by’ihinga ngo bamenye uko bagomba gukora iyo mirimo kuko akenshi ngo usanga iryo hindagurika ry’ibihe by’ihinga ritandukanye n’iryo bari basanzwe bazi bigatuma binagira ingaruka ku musaruro.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse, avuga ko koko ihindagurika ry’ikirere rihangayikishije ndetse rinagira ingaruka ariko ngo ni igukorana n’inzego bireba ibyo bikirindwa.

Ati "ihindagurika ry'ikirere ntabwo wavugango urarimenyera kuko ntumenya ibizaba ejo ariko iyo bibaye ni bwo twiha ingamba, tuti tugiye gukora iki, tugiye kubigenza dute."  

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko mu gihe nta gikozwe mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, abaturage bagera kuri miliyoni 200 bashobora kuzahunga ingaruka zaryo, ndetse bikazagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Isi muri rusange.

Iyi raporo yagaragaje ko iri hunga ridasanzwe rizaboneka cyane mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bishingira ubukungu bwabyo ku buhinzi bwitezweho kuzagirwaho ingaruka zikomeye n’ihindagurika ry’ikirere.

Inkuru ya BERWA GAKUBA Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 7, 2024 - 08:41