
Igisubizo cy’ikibazo cy’insimburamubyizi ku bantu bafite ubumuga gikomeje kuba ingorabahizi
Mar 20, 2024 - 09:21
Ikibazo cy’insimburamubyizi ku bantu bafite ubumuga bo mu turere twa Ngoma na Gatsibo kubaba bitabiriye inama y’igihembwe y’Akarere gikomeje kuburirwa umuti, aho abashinzwe imicungire y’ingengo y’imari muri utwo turere bakomeje kwinangira kuyitanga nk’uko itegeko ribigena. Ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba bwemera ko ari ikibazo, bukavuga ko bugiye kugikorera ubuvugizi mu nzego zirimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga kugira ngo gihabwe umurongo.
kwamamaza
Iki kibazo cy’insimburamubyizi cyongeye kugaruka mu nteko rusange y’inama y’abantu bafite ubumuga mu ntara y’Iburasirazuba, aho giheruka kuganirwaho mu nama y’umwaka ushize. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uturere twa Ngoma na Gatsibo nitwo tuyitangaga.
Abayobozi b’utu turere bungirije bashinzwe imibereho myiza bavuga ko impamvu idatangwabiganwa n’itegeko ridasobanutse. Bavuga ko iyo bayisabye abashinzwe imicungire y’ingengo y’imari bayibima, bakabereka ko itegeko riyigena harimo ibikwiye kunozwa kugira ngo ntibazagwe mu makosa yo gukoresha ingengo y’imari nabi.
Basaba ko hakorwa ubuvugizi mu nzego bireba itegeko ryemerera insimburamubyizi, ibyiciro byihariye rikanozwa.
Umwe ati: “impamvu tudatanga insimburamubyizi ikwiye …nta murongo watanzwe n’amabwiriza …twarabigaragaje, aho abashinze ingengo y’imari mu turere batubwira ko itegeko ridasobanutse. (…) twabiganiriye n’inama njyanama irabyemeza ariko abagenzuzi ubushize batubwiye ko bashobora kubitwandikaho nk’abahimbazamushyi. Batubajije itegeko tugenderaho tubereka iryagengaga abafite ubumuga, bihujwe na Njyanama y’ubushize ariko batubwira ko havuguruwe ibya Njyanama gusa. Amabwiriza agenga amafaranga y’icyiciro cyihariye kirimo abafite ubumuga ko ntacyo abivugaho.”
Uturere dutanu two mu ntara y’Iburasirazuba nitwo dutanga insimburamubyizi ikwiye ku bantu bafite ubumuga bitabiriye inama. Ariko abayobozi bavuga ko babikora bazi neza ko ari amakosa kuko hari ibitaranozwa mu itegeko riyigena.
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko impungenge zigaragazwa kuri iryo tegeko,zigiye kugezwa byihuse kuri MINALOC na NCPD ,kugira ngo zisobanurwe.
Yagize ati: “ ni ukwihutisha ubuvugizi kugira ngo duhuze buryo ki bikorwa. Twabibonye ko bamwe mu turere babikora mu buryo butandukanye, hari ababikora bagendeye ku byemezo byafashwe na Njyanama, ariko icyo twasanze ni ukugira ngo tubihuze, akarere kadakora ibitandukanye n’akandi. Ubwo rero birasaba ko dukorana n’inzego z’ubutegetsi bw’igihuguna coordination ya NCDP ku rwego rw’igihugu noneho tugahuza ibyo bitekerezo, bagahabwa amabwiriza asa kuburyo bikorwa neza.”

Ubusanzwe insimburamubyizi ikwiye ihabwa abantu bafite ubumuga bitabiriye inama y’igihembwe ni ibihumbi 175 by’u Rwanda, ahwanye n’ayo umujyanama w’inama njyanama ahabwa.
Uturere twubahiriza iri tegeko ni Rwamagana, Kirehe, Nyagatare, Kayonza na Bugesera, naho Ngoma igatanga ibihumbi 35 mugihe aka Gatsibo gatanga ibihumbi 20.
Iki kinyuranyo cy’insimburamubyizi giteye inkeke ku bantu bafite ubumuga muri utu turere, aho bakeneye ubuvugizi kuri MINALOC na NCPD.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


