Iburasirazuba: PSF yoroje inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Urwego rw'abikorera mu ntara y'Iburasirazuba rwifatanyije n'akarere ka Nyagatare kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, babihuza no koroza Inka imiryango 100 y'abatishoboye barokotse Jenoside.

kwamamaza

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera PSF mu ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko ari icyasha gikomeye kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abikorera batatiye igihango bafitanye n'abakiriya, bagatanga inkunga zo kubarimbura, bityo ngo kuri ubu nk'abikorera bafashe gahunda yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntara y'Iburasirazuba baboroza inka.

Ati "twe nk'abikorera dufite ipfunwe kumva ko hari abacuruzi bagenzi bacu, hari abacuruzi bari bahari muri icyo gihe batumvaga ko umukiriya ari umwami kuko ntabwo bumvaga uburyo ubagurira ariwe wakabaye ubateza imbere ariko bagahitamo kumwica bagatanga ubushobozi bwabo, twebwe uyu munsi nk'abikorera twakora ibitandukanye n'abo ba kera, reka nibura turebe ubwo abandi bakoze ibibi ahubwo twebwe uyu munsi twiyegeranye mu bushobozi dufite twubake bagenzi bacu barokotse".   

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu karere ka Nyagatare borojwe Inka, bavuga ko abicanyi babiciye abo mu miryango yabo bagerekaho no kubicira Inka ariko ngo kuba PSF mu ntara y'Iburasirazuba iboroje ngo bagiye kongera kunywa amata.

Umwe ati "ibyahise byari ibintu by'agahomamunwa ariko kubona igihugu n'abagituye bageze igihe bibuka abacitse ku icumu ni ibintu byo kwishimira kuko urabona ko bigaragaza aho igihugu kigeze mu bumwe n'ubwiyunge".   

Undi ati "iyi nka izamfasha n'umuryango wanjye, abana banjye nibyara bazanywa amata kandi nanjye izanezeza, gutaha mu rugo rutarimo inka kandi warigeze kuzitunga ni ikibazo kinini, abantu bangeneye iyi nka ndabashimye".  

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abikorera bagaragaje ubujiji bwo kutamenya icyo umukiriya avuze mu bucuruzi bwabo, bityo ashima abikorera muri iyi ntara ku gikorwa cy'ubutwari bakora cyo koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "harimo ubunyamaswa gusa, uwasahuye iduka ntabwo yarisahuye ngo ajye gukora iduka rye, PSF turabashimira, turashimira n'abanyamuryango bose bakomeje kugaragaza ubu bufatanye na Leta ariko bakagaragaza n'umwihariko mu budasa bwacu bwa ndi umunyarwanda nk'ubumwe bwacu".      

Gahunda ya PSF yo gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye mu ntara y'Iburasirazuba baboroza Inka kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, ikozwe ku nshuro ya gatatu. Kuri iyi nshuro boroje Inka miryango 100 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu ntara yose.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Apr 21, 2024 - 19:25