
Iburasirazuba: kutagira amakuru ku burwayi bw’amaso bishobora kuzamura umubare w’abayarwara
Aug 22, 2024 - 13:54
Hari abaturage bo mur’iyi ntara bavuga ko nta bukangurambaga babona bubashishikariza kwirinda indwara z’amaso ndetse no kuzisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze. Bavuga ko ibyo bituma hari abo amaso arwara bikarangira apfuye bitewe no kuba batarisuzumishije hakiri kare ngo bayivuze. Minisiteri y’ubuzima nayo yemera ko kuba nta bukangurambaga bwo kwisuzumisha amaso bukorwa mu baturage bituma abarwayi bayo biyongera.
kwamamaza
Indwara z’amaso ni zimwe mu ndwara umuntu amenya ari uko ijisho ryagize ikibazo ariko ataragize umwanya wo kujya kwisuzumisha kugira ngo arebe ko amaso ye arwaye nuko ahabwe ubuvuzi hakiri kare. Hari abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba nka hamwe hari benshi barwaye indwara z’amaso ziganjemo iyo kubyiringira amaso, bavuga ko bikanga bayarwaye ariko iwabo mu biturage bakaba nta bukangurambaga babona bubashishikariza kwiyisuzumisha nk’uko bikorwa ku zindi ndwara.
Umwe yagize ati: “hari abantu benshi bafite ikibazo cy’amaso ariko ntabwo tubona abaganga b’inzobere kugira ngo baze kudusuzumira abasaza. Harimo abasaza bakuze, harimo abakiri bato. Mu nteko z’abaturage, ntabwo bajya badushishikariza kujya kwisuzumisha amaso.”

Undi ati: “umuntu ajya kwikurikirana ari uko ibibazo bitangiye kuza , ntabwo batubwira ngo mujye kwisuzumisha. Gusa usanga abantu baba bayarwaye nibo babyihutamo.”
Abaturage bavuga ko byaba byiza mu nteko z’abaturage bagiye bahabwa ubukangurambaga bubashishikariza kwisuzumisha indwara z’amaso kuko baramutse bayisuzumishije hakiri kare, bahabwa inama zibafasha kwirinda ko yarwara.
Umwe ati:” turasaba ubuvugizi ngo baze badukangurire kujya kwisuzumisha amaso.”
Undi ati: “kutikurikirana nuko umuntu akazajya kwikurikirana ari uko yagize ingaruka, ubwo hariho ubwo kuvura bigorana cyangwa se hakaba nubwo wagira n’izindi ngorane.”
“ turasaba ko banyo bajya babidukangurira nuko tukajya kwisuzumisha bitaraturenga.”
Habimana Innocent; umukozi wa minisiteri y’ubuzima ushinzwe guhuzibikorwa by’ubuvuzi bw’amaso, avuga ko umubare w’abafite indwara z’amaso ukomeje kuzamuka ariko bikaba biterwa n’uko abantu batisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze maze bayivuze atarabarenga.
Avuga ko Leta irimo gutegura uko hajya hakorwa ubukangurambaga bwo kubibashishikariza kugira ngo bahangane n’ubwiyongere bw’abarwaye amaso.
Ati: “nk’uko ubivuze nibyo, bigaragara ko ibibazo by’amaso birahari mu biturage, iwacu ariko umubare w’abantu tubona bajya kwa Muganga wari muke kandi abenshi bakaza yarageze kure, rimwe na rimwe nta kintu cyakorwa kandi hari ikintu cyari kuba cyarakozwe mbere. Rero nka minisiteri y’ubuzima, twarabibonye ko hari ikibazo. N’abantu dukorana twakoze ubutumwa bugomba kujya butangwa. Turateganya ko mu kwezi kwa 10, ubwo butumwa buzatangira gutangwa mu gihugu hose.”
“ Byaje kugaragara ko iyo abantu bafite ubutumwa bamenya n’icyo bakora.”
Indwara z’amaso ziganje mu Rwanda harimo iyo kubyiringira amaso ifata abakiri bato yiganje mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’iy’ishaza ifata abakuze yiganje mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.
Kugeza ubu, mu gihugu habarurwa abaganga b’inzobere bavura amaso 26 ariko abenshi biganje mu bitaro byigenga.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


