Iburasirazuba:  Ba mutima w’urugo bahishyuye impamvu ituma batesa imihigo

Ba mutima w’urugo bayobora abandi mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko gushyira mu bikorwa imihigo iba yateguriwe ku rwego rw’igihugu bituma batabasha kuyesa uko bikwiye.  Basaba ko bahabwa uburenganzira bakajya bitegurira iyabo bijyanye n’ubushobozi n’imiterere y’uturere twabo. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwemeranywa n’ibyo bavuga. Bubizeza kuzabakorera ubuvugizi kuri CNF ku rwego rw’igihugu kugira ngo bazahabwe ubwo burenganzira bitewe n’uko uturere twabo duhagaze.

kwamamaza

Ubusanzwe buri mwaka w’imihigo, ba mutima w’urugo bahiga imihigo y’ibyo bazakora bizamura imibereho myiza n’iterambere by’abaturage. Ariko iyo mihigo ikaba ituruka ku rwego rw’igihugu. Bavuga ko kuba batitegurira bene iyo mihigo yabo bijyanye n’uko uturere twabo duhagaze mu bushobozi n’amikoro bituma batabasha kuyesa neza.

Bavuga ko hari n’ubwo ibyo bakora biba ataribyo bicyenewe cyane mu turere twabo kuburyo byafasha abaturage. Basaba ko bajya bahabwa uburenganzira bwo kwitegurira imihigo yabo kuko baba bazi uko uturere twabo duhagaze ndetse n’ibicyenewe.

Umwe muri ba mutima w’urugo yagize ati: “imihigo dukora nka ba mutima w’urugo ku rwego rw’igihugu baduha, iba ari imwe ku rwego rw’igihugu. Aha nabasobanurira mbabwira ko uturere twacu dutandukanye. Urugero: nk’akarere ka Rwamagana kari mu mujyi, ntabwo bakabaye baduha imihigo imwe nk’akarere ka Nyagatare kuko dufite ubukungu runaka butandukanye nubwo mu karere ka Nyagatare. Rero bibaye byiza bajya babanza kureba ‘ese aba bantu baherereye he? Ese bashobora kwesa neza iyihe mihigo.”

Undi ati: “twifuza ko Akarere ariko kakwipangira imihigo yabo bitewe n’ubuzima bwabo mu karere. Abantu bo mu mujyi bafite uko babayeho, mu cyaro dufite uko tubayeho. Rero twumva akarere kifatiye imihigo nuko kakavuga kati ‘twe tuzakora ibi muri uyu mwaka, mu karere kacu kameze gutya, mu cyaro cy’iwacu kimeze gicya. No mu mujyi bagategura ibyabo.”

Nubwo imihigo yaba mutima w’urugo mu turere ituruka ku rwego rw’igihugu, Dr Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko itandukanira ku buryo bayesa ariko akemeza ko ibyo bavuga ari ukuri.

Ati: “nibyo birumvikana. Ariko nanone iriya mihigo iza iduha umurongo mugari: niba tuvuga ngo kubarura amatsinda cyangwa kuyafasha kubaho, icyo gihe tuzatandukanira mu buryo twesamo iyo mihigo.”

Yongeraho ko nk’ubuyobozi, avuga ko bazageza ubusabe bwabo ku nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu kugira ngo hatangwe uburenganzira bwo kwitegurira imihigo bitewe n’uturere twabo.

Ati: “ igitekerezo cyabo tuzakiganiraho n’urwego rutegura iyo mihigo; CNF ku rwego rw’igihugu nuko icyo cyifuzo cyabo bacyumve, turebe yuko uko babivuga byabafasha no kuyesa kuko niyo wahize ikintu icyumva neza kandi wakigizemo uruhare bituma unayesa neza.”

Imihigo ya ba mutima w’urugo iba igabanyije mu byiciro bitatu, aribyo: imihigo yo mu rwego rw’imibereho myiza, aho bafasha abatishoboye badafite amacumbi kuyabona. Harimo kandi imihigo yo mu rwego rw’imiyoborere ibamo ibikorwa by’ubukangurambaga butandukanye. Ndetse hari n’imihigo yo mu rwego rw’ubukungu, aho bakora ibikorwa bifasha abatishoboye gutera imbere.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Oct 11, 2024 - 09:43