Ibimenyetso mpuruza bya kanseri y'ibere ku bagabo

Nubwo bamwe mu bagabo bakibwira ko kanseri y’ibere ifata ab’igitsinagore gusa, inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko iyi kanseri ifata n’abagabo ndetse ikabakangurira kwipimisha kenshi gashoboka cyane cyane igihe bumvise bimwe mu bimenyetso byayo.

kwamamaza

Iyo ugerageje kuganira n’abagabo kubijyanye na kanseri y’ibere, usanga harimo abayisobanukiwe ariko hari n’abandi kugeza uyu munsi usanga bakubwira ko iyi ari indwara y’abagore gusa, baziko idashobora no gufata abagabo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura zirimo na kanseri muri RBC, Dr. François Uwinkindi avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hatahuwe abagabo 26 barwaye iyi kanseri y’ibere, anatanga ibimenyetso mpuruza by’iyi ndwara.

Ati "ntabwo kanseri y'ibere ari kanseri y'abagore gusa kubera ko n'abagabo bagira amabere, n'abo bashobora kurwara kanseri, iyo amabere yatangiye kubyimba ari kukubabaza, ari kuzamo utubyimba, icyo ni ikimenyetso mpuruza cya kanseri y'ibere ku buryo wakihutira kujya kwa muganga bakareba uko bimeze".   

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kanseri y’ibere iri muri ebyiri zibasira abantu benshi mu Rwanda, anagaragaza uburyo umuntu ashobora kuyipima kuko igaragaye kare iba ishobora kuvurwa igakira.

Ati "kanseri ya kabiri y'ibere ni kanseri itwara abantu benshi ubuzima cyangwa ikanatuma abantu benshi barwara, iyo igaragaye kare iravurwa ikaba yanakira ku gipimo kiri hejuru ya 80%, kanseri y'ibere yo nta rukingo dufite nk'urwo dufite kuri kanseri y'inkondo y'umura ariko dushobora kuyibona kare kuko umuntu ashobora kwipima, twatubyimba duto tuza mu ibere dushobora kugaragara abantu bakaba batuvura hakiri kare ntikwire". 

Dr. Sabin akomeza agaragaza ibintu umuntu yakora akabasha kwirinda kanseri iyo ariyo yose, imyitozo ngororamubiri iza kumwanya wa mbere.

Ati "imyitozo ngororamubiri igira umusaruro kuri kanseri hafi ya zose kuko iyo warwaye kanseri cyangwa se uri hafi kuyirwara barakubwirango genda ukore imyitozo ngororamubiri ujye unywa amazi ahagije uruhuke bihagije, urye ibiryo birimo imboga n'imbuto".   

Muri 2023, mu Rwanda ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abagabo 26 barwaye kanseri y’ibere, naho abagore bakaba 609.

Iyi kanseri iza kumwanya wa mbere mu zikunda kugaragara mu Rwanda, ariko inzego z’ubuzima zemeza ko iyo iramutse igaragaye mbere ishobora kwitabwaho ikaba yakira ku kigero cya 80%.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 8, 2024 - 09:00