
Ibikorwa by'ubuvuzi bw'ingabo za EAC na RDF byongereweho ibyumweru bibiri
Jul 4, 2025 - 07:45
Ku bitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo mu karere ka Ngoma, hasorejwe icyumweru cy'ibikorwa by'ingabo z'umuryango wa EAC n'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda, bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage birimo ubuvuzi. Ibi bikorwa byagize uruhare mu buvuzi bwahawe abaturage basaga ibihumbi 40. Minisitiri w'ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko byafashije mu kugabanya umubare w'abarwayi bari bafitanye gahunda n'abaganga ariko igihe cyongeweho ibyumweru bibiri.
kwamamaza
Ibikorwa by'ingabo zigize umuryango w'ibihugu bya Africa y'Iburasirazuba-EAC, byari bimaze icyumweru bikorerwa mu bice bitandukanye by'igihugu mu byiciro bitandukanye.
Umunyamabanga mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Veronica Nduvu, yavuze ko ibikorwa by'ingabo zigize uyu muryango bigaragaza ko ingabo z'ibihugu bigize uyu muryango, usibye kurinda umutekano zanashyize hamwe mu kuzamura imibereho n'iterambere ry'abaturage.
Ati"Aba bagore n'abagabo mubona muri izi mpuzankano za gisirikare ,ntimukunze kubabona kenshi ariko binyuze mu bumwe bw'umuryango wa Afurica y'iburasirazuba, turabona ubufatanye hagati y'ingabo n'abaturage,barakorana mu buvuzi, mu bwubatsi no mubindi bijyanye n'iterambere".
Mu rwego rw'ubuzima, ibi bikorwa byakorewe mu bitaro birimo ibya Kibungo n'iby'akarere bya Nyanza. Bamwe mu baturage bahawe ubuvuzi n'izi ngabo za EAC ku bitaro bya Kibungo bavuga ko bari bamaze igihe bategereje gahunda za muganga ariko ngo bumvise hari abaganga bahari baza kwivuza kandi bahawe ubuvuzi.
Umwe yagize ati:"Narwaye indwara najya kwa muganga bakankorera ibizame bakambwira ko ari negative, bakampa ibinini ngo ni inzoka. Ariko ubu, ingabo zampaye care neza, nta byo batagize! Ari umusarane, ari kunyura mu cyuma, radiography kandi ku buntu byose babinkoreye ku buryo bwihuse."
Undi ati:" Mfite ikibazo cya hano mu gatuza no mu maguru n'ingingo. Ubwo rero icyo bamfashije ni uko bahise banyakira bakandangira aho njya bakamfata amaraso, bakaba bangaruye hano ngo banyandikire imiti njye kwivuza."

Minisitiri w'ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko hari ikibazo cy'abaganga bake mu gihugu, ariko umusanzi w'aba baganga b'inzobere mu ngabo z'ibihugu bigize umuryango wa EAC, watumye umubare w'abarwayi bari bafitanye gahunda na muganga ugabanuka.
Yanavuze ko igikorwa cyo kuvura abaturage cyongeweho ibyumweru bibiri.
Ati:" Dufite amaganga bake, tukagira abarwayi benshi, niyo mpamvu dufite gahunda yo kongera abaganga. Ariko iyo haje izi mbaraga z'ingabo ndetse bigahabwa umwihariko, birihuta bikagera no kuri ba bantu bari bategereje, bafite ama rendez-vous ya kure. Ndetse ni igikorwa twifuza ko cyakwaguka cyikabaho kenshi kuko kitugabanyiriza abantu bari bategereje. Abaturage ni benshi bakeneye ubuvuzi, twemeranyijwe y'uko bakomeza bakongeraho nibura ibyumweru bibiri, bakarangiza kuvura abari kuri gahunda."
Muri rusange ibikorwa by'ingabo za EAC byahuriranye n'ibikorwa bikorwa n'ingabo z'u Rwanda RDF na Polisi. Muri aya mezi atatu, abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi, hubatswe amarerero icumi, inzu z'abatishoboye zisaga 70, ibiraro bisaga 13 ndetse no guha abaturage amashanyarazi akomoka ku zuba.
Muri ibyo bikorwa, harimo kandi umunsanzu w'ingabo za buri gihugu mu bigize EAC.
@ Djamali Habarurema/ Isango Star -Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


