Huye: Ntibafite aho bidagadurira, ibibuga ku mashuri byatewemo ubusitani

Mu karere ka Huye, abana bavuga ko babangamiwe no kuba nta bibuga bagaragarizamo impano kuko amashuri bigaho byatewemo ubusitani ibindi byubakwamo amashuri ibyo basanga ari ukubangamira uburenganzira bwabo.

kwamamaza

Aba bana bavuga ko iyo barebye mu burengenzira bwabo, basanga harimo gukina no kwidagadura ariko bakababazwa n'uko ngo bagera ku bigo by'amashuri aho bamara amasaha menshi, bagasanga ibyo abayobora amashuri muri iki gihe ntibabizirikanye kuko ahari ibibuga bamwe babiteyemo ubusitani abandi babyubakamo amashuri, yewe ngo hari n'aho utamenya niba ari ibibuga cyangwa imbuga.

Aba bana kandi ni bamwe muri benshi bagaragaje iki kibazo, dore ko hari n'ibigo by'amashuri bifite ibibuga bikoze neza ariko abana badahabwa umwanya wo kubikiniraho kuko bimwe bikodeshwa amakipe, bo bakaba nka wa mubumbyi urira ku rujyo bagasaba ko byakosorwa bakagira uburenganzira mu mikino n'imyidagaduro.

Umwe ati "hari ibigo bimwe na bimwe ibibuga birahari ntabwo byubatswemo nta kindi kintu bikorerwamo gusa usanga abayobozi n'abarimu kugirango birekure bahereze abana uburenganzira bwo kubikoresha bibagora, ibyo ugasanga bibangamiye abana cyane bigatuma batagura impano zabo".      

Undi ati "dusaba ko hakongerwa ibibuga hakaba hari ahantu ho gukinira kugirango twese tubashe kwidagadura".

Izi mbogamizi abana bagaragaza, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Madame Ingabire Assoumpta, avuga ko mu biganiro bagenda bagirana n'abana izi mpungenge bazibagaragarije, kandi nabo bari gukorana na za Minisiteri zibishinzwe ngo hashakwe umuti urambye.

Ati "abana barabitubwiye iyo twafashe imyanzuro tugenda tubishyikiriza inzego bireba tukabwira abana bavuze ko batabona uko bakina kubera nta kibuga tukabibagaragariza ari Minisiteri y'uburezi ndetse n'iya siporo kugirango bakemure icyo kibazo, turabizi kandi bigenda bikorwa binamenyekana kugirango bikemuke kandi natwe turakibona turanakizi".      

Uburenganzira bw’umwana buteganywa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye n'amategeko rugenderaho, harimo ko umwana agomba kwitwa izina no kugira igihugu, kumenya ababyeyi be n’iyo yaba arerwa n’abandi, kuba mu muryango, kuvuzwa no kugira ubuzima bwiza, kwiga, kurengerwa imbere y’amategeko, gutanga ibitekerezo birebana n’ibibakorerwa, kwidagadura n'ibindi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Oct 20, 2024 - 10:14