Huye: Mu mujyi babangamiwe n'ubwambuzi bw'Amatelefone bukorwa kumanywa y'ihangu

Mu karere ka Huye, abatuye n'abagenda mu mujyi wa Huye baravuga ko babangamiwe n'ubwambuzi bukorwa ku manywa na nijoro mu makaritsiye no mu nkengero zawo bagasaba ko bwacika.

kwamamaza

Abaturage barimo abakorera muri uyu mujyi wa Huye umunsi ku wundi bavuga ko hiyongereye ubwambuzi cyane cyane nk'ahitwa mu Cyarabu, ku Itaba utaretse no mu nkengero z'uyu mujyi.

Ngo ni ikibazo cyafashe indi ntera, kuko umuntu uhagiye, akavugira kuri telefone ayamburwa ku manywa y'ihangu.

Umwe ati "umuntu ashobora kuza afite igare rishya umuntu akaza akarigukuraho akagukubita hasi agahita yirukanka, ubwo nawe usigara uririra mu myotsi, na telefone iri kugutwi barayitwara".   

Undi ati "uzamura telefone kubera utaba unabizi bakayikwambura, iyo babafunze ni iminsi ingahe bagahita babarekura bakagaruka muri kakazi kabo n'ubundi, noneho baba banambaye neza ntiwapfa kumenya ko aribo".

Undi ati "saa kumi nebyiri n'igice nta muntu ukijya kubyara ngo aragenda kuri moto kuko moto bayambura motari, turasaba inzego z'umutekano zikwiye rwose kuhagera". 

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege we avuga ko mu gushaka umuti urambye w'iki kibazo, hashyizweho irondo ry'umwuga rikora amasaha 24/24.

Ati "ku bijyanye n'ubujura mu biganiro tugirana n'inzego z'umutekano n'urutonde rw'abahungabanya umutekano muri uyu mujyi abamaze gufatwa ni benshi, icyo twizeza abaturage ni urwo rugendo, abaturage bakomeza kuduha amakuru, ingamba zarafashwe zo kugenda dukorana n'irondo ry'umwuga ariko n'izindi nzego z'umutekano kandi inshingano zacu zambere ni zo gutanga umutekano ku baturage mu karere ndetse n'ibyabo, icyaba kiwuhungabanya twese ari ubuyobozi bw'akarere n'inzego z'umutekano zose dufite ziteguye kuba zakora ibishoboka byose kugirango umutekano w'abaturage uboneke".

Ubu bwambuzi abaturage bavuga ko buteye ikibazo kuko ababukora banibasira n'abanyeshuri b'abanyamahanga baje gukomereza amasomo yabo mu Rwanda, aho babambura za mudasobwa.

Abaturage bagasaba ko ikibazo kijyanye n'ubu bujura bwadutse mu mujyi wa Huye busa n'uburi kugenda bufata indi ntera cyavugutirwa umuti.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 May 14, 2024 - 15:35