
Huye: Barasaba ko igishanya cya Nyamugari gitunganywa bakabona umusaruro
Sep 30, 2024 - 13:11
Abahinga mu gishanga cya Nyamugari barasaba ko cyatunganwa kuko iyo imvura iguye cyuzura nuko ikangiza imyaka yabo iba ihinzwemo, bikabatera ibihombo. Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye buvuga ko babizi ko gituma abahinzi batabona umusaruro uhagije, ariko ku bufatanye na RAB, hari gushakwa uko cyatunganywa.
kwamamaza
Abahinzi bavuga ko igishanga cya Cyamugari kiri hagati mu Murenge wa Kigoma ndetse kigakora no ku Karere ka Nyamagabe, aho bagihingamo cyane cyane ibigori, imboga n'imbuto.
Abahinzi bavuga ko cyarangiritse ku buryo iyo imvura iguye ikizanamo umwuzure nuko imyaka ihinzwemo ikangirika. Bavuga koiki kibazo kibabangamiye.
Umwe ati: “imiyoboro yacyo yarasibye! Umuyoboro uva mu cyahafi warasibye, uva muri Ngiryi, muri Nyamagabe nawo uraza ukinjira muri iki kibaya cyacu cya Nyamugari. Amazi akareka muri bya bigori birimo nuko bikuma.”
Undi ati: “ ingaruka bigira nuko ibigori birengerwa kuko hari amazi aturuka za Sumba, aturuka muri iriya misozi yose noneho bikagenda bikadendeza.”
Bifuza ko cyatunganwa kugira ngo bibarinde ibihombo kibatera nuko bihaze mu biribwa, banasagurire ikawa.
Umwe ati: “mwatuvugira mu buyobozi nuko tigasiburirwa izo ngomero nuko amazi akagenda. Yenda bakaduha n’andi y’amadamu nuko tukajya tuvomera mu cyi.”

Undi ati: “mbere cyari gikoze neza kuko hari umuntu witwa Kagwa wigeze kugikoresha, ariko ubu cyarasibamye rwose. Nta hantu amazi yanyura kuko araza agahita asimbuka noneho imyaka yose igahita igenda.
“tugiriwe amahirwe bakagisubiramo bakagicira imigenda,cyane cyane ruhurura itwara amazi… twajya dusarura.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, KANKESHA Annonciatha, avuga ko nk'abayobozi bazi ko iki gishanga gikenewe gutunganwa bityo hari gushakishwa amikoro mu bufatanye na RAB.
Ati: “kuri kirya gishanga, icyo tugomba gukora ni uko hari ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo kibashe kujya ku rwego rw’ibishanga bitunganyijwe bibyazwa umusaruro. Ikibangamye cya mbere ni uko umusaruro uba mukeya. Ntabwo ari ukutagitunganya kuko ari bwo bushake Akarere kajemo ahubwo haba harimo n’ubushobozi. N’abahinzi bagomba kugira uruhare mu kugitunganya ariko babihuguriwe kuko ntabwo ari iby’umuntu wese.”
Yongeraho ko “ Ari RAB na Minagri bizamo kugira ngo tubashe gufatanya, rero ni uburenganzira bw’abaturage kugira igishanga gitunganyije kandi natwe nibyo biduhangayikishije. Turabishiramo imbaraga kuburyo bishobotse cyajya ku rutonde rw’ibizatunganywa.”
Abahinzi bavuga ko guhinga biyushye akuya ngo babone umusaruro, ku ifumbire baba baguze mu bushobozi bwabo nabwo buke basanganwe nuko imvura yagwa ikangiza imyaka yose, bavuga ko ari kimwe mu bihora bibasubiza inyuma mu iterambere n'imibere byabo.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


