
Huye: Bahangayikishijwe n’ubujura buvanze n’urugomo.
Dec 4, 2023 - 14:28
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ngoma wo mur’aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n'ubujura busigaye bwaradutse buvanzemo n’urugomo. Bavuga ko ababukora iyo bafunzwe bafungurwa bakaza kwihorera kubabatanzeho amakuru.Nimugihe ubuyobozi buvuga ko abaturage bakwiye gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora ubwo bujura bakurikiranwe n'amategeko.
kwamamaza
Ubu bujura buvugwa mu Murenge wa Ngoma wihariye igice kinini cy'umujyi wa Huye, aho usanga abaturage bategerwa mu nzira bakamburwa ibyo bafite, ndetse bamwe bagatobora n'inzu.
Abaturage bavuga ko babangamirwa ubugirakabiri kuko iyo hari n'ufashwe ahita afungurwa akajya kwihorera. Bashimangira ko umutekano wabo ukomeje guhungabanywa.
Umwe yagize ati: “uwo ntabwo yarakwiriye gufungurwa, yarakwiye kugumamo! Rwose kuko araza akabuza abantu uburenganzira bw’uri kwishakira imibereho.”
Undi ati: “ukumva ku cyumweru baribye, nk’aha baribye... bagahita babafungura, ninaho bitera ikibazo! Ujya kubona, ukabona araje ugashiduka aguhohoteye, akureba nabi akuziza ibyawe, ngo waramureze.”
Barasaba ko ibisambo byahabwa ibihano biremereye!
Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko impamvu ubujura bukomeze ari uko abiba babaha ibihano byoroheje.
Umwe ati: “kubarekura barabarekura! Iyo bakujyanye umaramo amezi atandatu kandi usize ukoze ibintu bibi, wishe ingurube z’abandi, warazitwaye...ngaho mbwira rero!”
Undi ati: “Wenda bakomeje bakamufunga, niyo bamuha imyaka 20 yazaza avuga ngo ndashaje singishoboye kwiba!”
Undi nawe ati:“ Icyiza ni uko leta yashyiraho nk’ibihano bikwiye, ikavuga iti igasambo tuzajya tugiha wenda nk’imyaka ine, itanu...yenda byagabanuka.”
Ange SEBUTEGE; Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora ubwo bujura bakurikiranwe n'amategeko.
Ati: “navuga ko twakomeza ubufatanye ari inzego z’ubutabera, ubuyobozi n’abaturage tugafatanya kubera ko umuntu ashobora kuba yakora ibyaha , wenda mui iyi mikwabo igenda ikorwa ariko kuko yabuze umutangira ikirego, ntakurikiranywe uko amategeko abiteganya.”
“abaturage bagiye badutungira agatoki, bagatanga ibirego hakabaho gukurikirana n’ubundi abantu bajya bahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, numero ya 68 y'itegeko ryo mu 2018, mu ngingo y'166, ivuga ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y'imwaka 1 ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2, imirimo rusange y'amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


