
Huye: babangamiwe n’ubuke bw’amacumbi butuma ibiciro bihanikwa
Sep 12, 2024 - 14:49
Abahatuye n'abagenda mu Mujyi wa Huye baravuga ko babangamiwe n'ubuke bw'amacumbi make bigatuma ibiciro byayo bihanikwa na banyiri nzu. Basaba leta ko yahubaka amacumbi aciriritse. Icyakora Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko mu kugikemura iki kibazo bari gukorana n'ibikorera kugira ngo bubake aya macumbi.
kwamamaza
Umujyi wa Huye ni hamwe mu hagendwa cyane bitewe na Kaminuza y’u Rwanda, ibitaro bya CHUB ndetse n’andi mashuli na za kaminuza bituma hagaragara urujya n’uruza rw’abantu.
Icyakora abagenda n’abatuye uyu mujyi wavuga ko kuhacumbika bigoye kuko ubwisnhi bw’abayakenera butajyanye n’ahari bigatuma bene yo bahanika ibiciro.

Byinshi kuri iyi nkuru wabisanga muri aya mashusho:
@ Rukundo Emmanuel /Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


