
Huye: abatuye Rango A babangamiwe no kugira umuriro w'amashanyarazi udafite imbaraga
Jun 17, 2024 - 14:38
Abatuye mu Kagari ka RANGO A mu Murenge wa Mukura baravuga ko babangamiwe no kugira umuriro wamashanyarazi udafite imbaraga, utuma batareba televiziyo. Basaba ko uwo muriro wakongererwa ubushobozi. Ubuyobozi bwa REG, ishami rya Huye, buvuga ko buzi iki kibazo ndetse hari gukorwa ninyigo yo kuwongera.
kwamamaza
Abatuye Akagari ka RANGO A byumwihariko mu Mudugudu wa Kabahona, bavuga ko nubwo Umurenge wabo uri mu gishushanyo mbonera cyumujyi, basa nabari mu bwigunge kuko igihe bakenereye gucana umuriro wamashanyarazi uba wagiye.
Umwe ati:" mfite abana b'abanyeshuli ariko nijoro ntibakora étude [ gusubira mu masomo], nitwa ko mfite umuriro ariko sinacana. Umwana wanjye yumvishe ko nabonye umuriro nuko angurira ka televisiyo ariko iyo nicometse ishaka gushya, ubu sinareba amakuru, sinzi uko igihugu guhagaze."

Undi ati:" umuriro uragenda ukongera ukagaruka! Ariko ku muhanda umanuka ujya Kibirizi nta ngufu ufite kuko hari igihe umara icyumweru utacyanye!
Bavuga ko badashobora gukoresha uwo muriro ibindi byabateza imbere. Basaba ko wakongererwa imbaraga.
Umwe ati:" umuriro uri aha ntiwasudira, ntiwakogosha umwana.... ibaze ko niyo waba ufite ipoto, utasudira urugi rwacitse! Ntiwashinga agasalon Iwade...mbese nta terambere twageraho, ninkaho ntacyo utumariye!"
Umuyobozi wa REG, ishami rya Huye, KAYIBANDA Omar, avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko ikibazo kizwi ndetse hari gukorwa ninyigo yo kongera umuriro.
Ati:" aho muri Mukura, turabizi ko hari amasaha agera nuko umuriro ukagenda ukaza kugaruka mu ma saa tatu, saa yine. Icyo kibazo kirazwi, inyigo yarakozwe, ubuyobozi bukuru buri kwegeranya ubushobozi, mu minsi mike icyo kibazo kizakemuka."
Ibibazo byumuriro udafite ingufu ntikigaragara mu Murenge wa Mukura gusa, kuko no mu wa Tumba muri Cyarwa, Mbazi ndetse numurenge wa Huye, icyo kibazo kigaragara.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


