Huye: Abacururiza mu isoko rya Rango babangamiwe no kutagira ubwiherero

Abacururirza mu isoko rya Kijyambere rya RANGO rimaze igihe gito ritashwe ku mugaragro, baravuga ko babangamiwe no gukora urugendo rurerure bajya bgushaka uko bakwikiranura n'umubiri bitewe n'uko isoko rishya bakoreramo ryubatswe nta bwiherero rifite. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye gusuzumaiki kibazo ndetse bunabasaba gukoresha ubwiherero rusange.

kwamamaza

Abacururiza mu isoko rya Kijyambere rya RANGO rimaze igito ritashwe ku mugaragaro nyuma yo kubakwa ngo risimbure iryari rishaje ritajyanye n'igihe. hamwe n'abarirema bo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kwikiranura n'umubiri mu bwiherero bw'isoko rya mbere bitewe n'uko iri rishya ryubatswe butashyizwemo.

Bavuga ko bibagiraho ingaruka kuko hari ugenda agasanga bamwibye.

Umubyeyi umwe, ati: “iyi Etage hejuru nta bwiherero dufite! Bamwe bariyeranja bakajya mu baturanyi, hano kwa muganga badufatiye mbarigo baratwirukanye, nta hantu tukijya.”

Undi ati: “ubu umuntu areka kunywa igikoma kugira ngo adashaka kunyara! Urumva atari ikibazo? Ubwiherero tubugira iriya hepfo ushobora kujyayo ugasanga barakwibye cyangwa ugasanga n’uwo mukiliya warugutegereje aragucitse”

“hano hari ubwiherero buri hepfo iriya bwakoreshwaga kera! Urumva etage yagakwiye kuba kuri buri cyiciro cyayo harimo ubwiherero.”  

Ange SEBUTEGE; Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko bagiye gusuzuma iki kibazo. Ariko anabasaba abacuruzi n’abarema iri soko gukoresha ubwiherero rusange.

Ati: “ gukoresha ubwo mu nzu urumva ni ikiguzi cy’ibibugendaho kuko biba bihenze cyane kuruta uko bakoresha ubwiherero rusange. Abantu bamaze kubimenyera ko ni uburyo bwo gufasha ibyo dutanga ni igituma isuku twifuza, ubwo bwiherero n’ibikoresho biboneka: amazi n’ibikoresho by’isuku byose."

"Ni uruhare umuntu atanga kugira ngo iyo suku iboneke ahantu hose hari ubwiherero rusange, kugira ngo bubashe gukora neza no gukorerwa isuku. Ni ubwo buryo bukoreshwa kandi ngira ngo n’ubuhari bwaratunganyijwe neza. Icyo twakomeza gukurikirana ni iyo suku ariko nugiye kubukoresha akumva ko afite uruhare kugira ngo iyo suku ibashe kuboneka.”

Isoko rya kijyambere rya Rango rigizwe n'inyubako igeretse kabiri, rikaba ryaruzuye ritwaye amafaranga y'u Rwanda miliyali 1,300. Rifite ubushobozi bwo gucururizwamo n'abari hagati ya 450-500.

Abarikoreramo kugeza ubu, bavuga ko kuba nta bwiherero bwarishyizwemo bitanjye n'igihe, mu gihe andi masoko; nk'iryo mu mujyi wa Huye naryo ry'igorofa rifite ubwiherero.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 May 24, 2024 - 14:31