
Huye: Abacururiza mu isoko rishya rya Rango babangamiwe n'ibiciro bihanitse by'ubukode
Apr 18, 2024 - 11:29
Bamwe mu bacururiza mu isoko rishya rya Rango baravuga ko babangamiwe n'ibiciro bihanitse by'ubukode bw'aho bacururiza. Basaba ko byagabanywa kuko bari gukorera mu bihombo. Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye buvuga ko bugiye gukemura iki kibazo binyuze mu kugirana ibiganiro na ba nyir'isoko. Gusa abacuruzi banasabwa kwihuriza hamwe bakishyura ubwo bukode.
kwamamaza
Umwe mu bacururiza muri iri isoko rya Kijyambere rya Rango rimaze amezi atatu ritashywe ku mugaragaro, agaragaza ko ibiciro by'ubukode bw'ibibanza bacururizaho biri hejuru.
Ibi abihurizaho na bagenzi be bacururiza muri iri soko, kandi ko babivuza iyo bagereranyije ibiciro by'ubukode n'aho isoko riherereye, ndetse n'ikigereranyo cy'ibyo mu y'andi masoko, bakabihuza kandi n'abakiriya.
Mu kiganiro gito bagiranye n'Isango Star, umwe yagize ati" kubona akaryango kangana gutya ngo amafaranga ibihumbi 130 ni menshi. Aha dufashe ni ibihumbi 272! Nawe wenda watembereye muti iri soko ugenda ureba, ngira ngo wabonye nta bantu bacaracara! Nta muntu wo muri karitsiye waza guhahira hano, ahubwo ahita akkmeza ajya mu mujyi."
Undi ati:" baratunaniza ku biciro! Iri soko rya Rango, uretse nko ku munsi w'isoko wo ku cyumweru no ku wa kane, indi minsi ushobora no kutabona igihumbi!"
Aba bacuruzi bifuza ko ibiciro by'ubukode byagabanywa, bakabona n'uko batunga imiryango yabo, kuko bisanga ari ugucuruza bishyura ibibanza by'isoko gusa.
Umwe ati" ahubwo turi gukorera mu gihombo gikabije cyane. Ikintu twifuza ahanini ni uko batugabanyiriza ibiciro kuko birahanitse pe! Twebwe tunarebeye ku masoko ari hafi yacu, ukarebera kuri ririya ryo mu Ngenzi mu mujyi, no mu Rwabayanga, ayo mafaranga ntabwo bayishyura!"
Undi ati:" turasaba nka Leta yakadufashe hagati ya Rwiyemezamirimo noneho niba bidashoboka tukabona aho gukorera. Kuko twebwe turi muri iri soko, twarikoreyemo ritarasenywa, badushyira haha tugomba kuba turi mugihe bari kuryubaka. Mugihe tugarutse none harimo amananiza! Twagerageje kuabndikira, twandikira umjrenge, yewe tubigeza no ku Karere ariko uyu munsi wa none ntabwo baradusubiza."
"bagomba tutugabanyiriza rwose, bakadukaturira kugira ngo tubone uko natwe twajya tubona umugani w'abana."
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko bagiye kugirana ibiganiro na ba nyir'isoko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.
Anavuga ko abacuruza bimwe bakwiye no kwihuriza hamwe, bagafatanya kwishyura ubwo bukode buri hejuru.
Ati" ibiganiro byo birakomeza ariko icyo tugira inama abacuruzi ni uko nta cyabuza ko bakwishyira hamwe tukagerageza kujyamo hagati ariko tukagira inama icyafasha umuturage kuko noba akorera kuri meterokare 4, bakwishyira hamwe abantu bakora bimwe bakwishyira hamwe kandi bikabafasha no gukora neza ibikorwa mu huryo bworoshye kandi ku Kigali cyoroheje. Ni iyo nama twagiye tubagira nk'abacuruzi mugihe dukomeje kuganira na Rwiyemezamirimo."
Isoko rishya rya Rango rimaze igihe gito ritshywe ku mugaragaro, aho ryaje risimbura iryari rishaje yari ryarubatswe mu mwaka w'1997Iri soko ryuzuye ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 300 ndetse rifite ubushobozi bwo gucururizwamo n'abantu bari hagati ya 450-500.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star_Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


