Huye: Abacunga umutekano muri Kaminuza y’u Rwanda bugarijwe n’ibibazo birimo kutubahiriza amasezerano

Abakorera ikigo gicunga umutekano cya RGL muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko bugarijwe n'ibibazo birimo kutubahiriza amasezerano bagiranye nacyo, kutabahembera igihe ndetse n'ibindi bibangamira akazi bakora.

kwamamaza

Abagaragaje iki kibazo ni abakozi ba RGL batangiye kuyikorera mu myaka ibiri ishize. Ubwo ikigo bakoreraga cya TOP SEC cyahagarikaga gukorera muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, kigasimburwa n'icya RGL cyahise kibaha akazi. 

Kuva icyo gihe, bavuga ko amasezerano y'akazi atubahirijwe kuko umushahara w'ukwezi kumwe bawubaha nyuma y'amezi abiri, ubundi hagashira igihe badahembwa. Bavuga ko ibyo bigira ingaruka mu mibereho yabo.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star, ko “ urumva RGL....abakozi twese dukora muri UR-Huye turenga 180. Nta na communication baduha ngo basi badusobanurire ngo habaye izi mbogamizi, ahubwo tubaza impamvu bakatubwira ngo mwebwe nimutegereze.”

Mugenzi we ati: “ariko 60,000 duhemba dusa nkaho tuyakorera mu mezi abiri! Kuko niba uhembwa ukwezi kurenzeho iminsi 25...ubwo rero turasaba ko mwadukorera ubuvugizi nuko bakaduhembera igihe kuko tuba turi mu mazu dukodesha, abana ku ishuli. Reba n’inkweto tuba twambaye uko ziba zisa kandi tuba turi imbere y’abanyeshuli! Ntabwo wabona amafaranga 500 ngo uyagure umuti kandi uvuga ko yagira ikilo cy’ibirayi abana bararira.”

Banavuga ko kudahemberwa igihe byiyongeraho kudahabwa ikiruhuko bemererwa n'itegeko n'amasezerano bagiranye n’umukoresha wabo.

Umwe ati: “batubwira ko tugomba kujya muri conge y’iminsi 18 mu mwaka. Tumaze imyaka 2 nta muntu usaba conge ngo bayimuhe. Hari conge ya buri cyumweru, ukaruhuka kane mu kwezi. Ako kane mu kwezi ntabwo tukaruhukamo. Iyo ukoze ishyano uruhuka rimwe mu kwezi. Icyo kintu mwakitubariza, tukamenya icyo babivugaho.”

Mu minsi ibiri Isango Star yagerageje kuvugisha ubuyobozi bukuru bwa RGL, ntibwifuje kugira icyo buvuga kuri ibi byifuzo by'abakozi babo. Ndetse n'ubutumwa bugufi bandikiwe, iyi nkuru yarangije gutunganywa butarasubizwa.

Gusa ku ruhande rwa kaminuza y'u Rwanda ifitanye amasezerano na  RGL, Umuvugizi wayo, IGNATIUS Kabagambe Rwiyemaho, avuga ko n'ubwo aba bakozi bvuga ibi, batarica akazi ariko nigatangira gupfa bazabimenyesha umukoresha wabo, RGL.

Yagize ati: “ abakozi ba RGL niba hari imbogamizi bafite...nta kibazo baratubwira ko abo bakozi ba RGL badakora akazi kabo neza. Iyo rero bari gukora neza akazi kabo, twebwe turakomeza. Amasezerano tuyafitanye na RGL kandi nta kibazo kirimo.”

“ nk’umuvugizi wa Kaminuza, twe tureba ko bari gukora kandi barahari, barazenguruka hose. Iyo tubonye akazi batari kugakora neza tubibwira abayobozi babo.”

Aba bakozi ba RGL muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, bavuga mu gihe leta y'u Rwanda ishishikariza buri muturarwanda gukorera ku ntego yimakaza umuco wo kuzigama ngo agire icyo ageraho, bo bibagoye kuko n'amatsinda babamo bararanya kuzigama, byose bikadindiza imibereho yabo n’ejo hazaza.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Feb 24, 2025 - 11:05