Huye: Abikorera basabwe kwirinda no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside

Ubuyobozi bw'Akarere burasaba abikorera kwirinda no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi, kandi bakarinda ibyagezweho.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo urwego rw'abikorera rwibukaga ku nshuro ya 31 abari muri uru urwego bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amateka agaragaza ko bamwe mu bikorera bo mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, cyane cyane mu cyari komini ya Ngoma, barimo Higaniro Alphonses wari umuyobozi w'uruganda rw'ibibiriti, Munyagasheke na Supa nabo bari abacuruzi bakomeye, ari bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. 

Ubwo abikorera bo muri aka karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi, bagaragaje ko baterwa ipfunwe nibyo bamwe muri bagenzi babo bakoze. Ariko nanone bikanabatera imbaraga zo gukoresha ubutunzi bwabo mu byubaka igihugu, nk'uko Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Huye,  Gervais BUTERA BAGABE abivuga.

Ati:" Niyo mpamvu ubona nk'uyu munsi twiyegeranya tukubaka amasoko manini. Buriya iyo tugira uruhare mu gutanga za mituweli, mu kuremera abantu tubaha inka.... Sinibwira ko ubutunzi bwacu buzongera kujya mu macakubiri. Ntanubwo nibwira ko buzongera gusenya igihugu, ahubwo ndavuga ngo buzacyubaka."

Ibi kandi binashimangirwa na TUYISENGE Solange uyobora PSF mu Murenge wa RUSATIRA. Avuga ko " Twebwe ubutunzi bwacu turi kububyaza umusaruro tubifatanya no kubaka igihugu kugira ngo tubashe kuzibangatanya amateka yabayeho."

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko kwibuka ku bikorera ari n'umwanya wo gufasha abari muri uru rwego b'urubyiruko kumenya amateka.

Ati:" Ubutumwa bundi tubaha ni impamvu yo kwibuka kugira ngo tuganire kuri aya mateka, cyane ko tugenda tubona umubare munini w'abaturage bacu ndetse n'abari mu rugaga rw'abikorera ari urubyiruko kugira ngo baze tuganire kuri aya mateka, banamenye uruhare abikorera bagize muri jenoside yakorewe abatutsi."

Yanabasabye kwirinda no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside, barinda ibyagezweho.

Ati:"Dufite abikorera bagiye batanga imisanzu yabo igura imipanga yagize uruhare mu kwica abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Ariko ubutumwa burimo ni ukugira ngo abikorera ubu tubashishikarize kuba umwe, bagire uruhare mu kubaka igihugu cyacu.... Ariko no guharanira ko ibi bitazongera kubaho ukundi kandi uko babikora ni ukurinda ibyagezweho no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside mu bikorwa byabo bakora bya buri munsi, nabo bakorana mu buzima bwabo bwa buri munsi."

Abikorera bo mu Karere ka Huye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi, bunamiye banashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngoma, rusanzwe ruhukiyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, isaga ibihumbi 54. 

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.

 Jun 16, 2025 - 09:38