Hibazwa icyo ahimurwa abari batuye mu manegeka hakoreshwa

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hajya himurwa abaturage kubera impavu zitandukanye zirimo n’uko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga, nuko bakajya gutura ahandi. Ariko usanga hari abaturage bimuka ntibamenye icyo ubutaka bimutseho bukoreshwa, aho hagahinduka indiri y’ibisambo.

kwamamaza

Icyakora Umukozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, avuga ko ubutaka abaturage bimutseho buguma ari ubwabo, babukoresha uko bashaka hakurikijwe icyagenwe n’igishusho mbonera kugirango hadahinduka indiri y’ibisambo byihishamo.

Gusa ubwo Isango Star yatemberaga ahantu himuwe abaturage kubera hari ahantu ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abaturage yahasanze bavuze ko usanga batazi icyo ubutaka bukoreshwa iyo bamaze kwimuka, bemeza ko  hahinduka indiri y’ibisambo.

Umwe yagize ati: “nyine kuva abantu bakwimuka umutekano warahungabanye kuko hari abo batega bataha, ugasanga benshi baravuza induru. Ariko gusa ibijyanye n’abanyerondo baragerageza kuko hari n’abo bajya bafata.”

“ ni ukuvuga ngo abaturage bimutse, nk’ubu hari umudamu wa hano hepfo yakuyemo amabuye ariko numvishe ko banze ko azayapakira. Ntabwo nzi impamvu!”

Undi ati: “kubera yuko abantu baba bihishe muri aya matongo nta n’amazi ahai nibo bagirira nabi abandi. Harimo abantu bararamo n’abandi baba bari kunyweramo itabi nibo batega abazamuka rero. Hano ntabwo wahanyura nimugorobab kuko bagufatiramo, hari n’ubwo bagufata ku ngufu. Kubera ko nta gihe abantu bamaze bahavuye, ntabwo barapanga ikintu bahakoresha. Nonese hari amezi atanu ashize bahavuye?!”

Joseph Curio Havugimana; ushinzwe itumanaho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, ashimangira ko bene ubutaka aribo babubyaza umusaruro kugirango hatagira n’abahihisha bakagirira nabi abandi.

Ati: “ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu mumanegeka cyangwa se ahageramiye ubuzima bwabo, iyo birangiye isambu y’umuturage ikomeza kuba iye, noneho igikurikiraho ni uko we akoresha iyo sambu yaratuyemo agakomeza kuhakorera ibikorwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cyaho hantu ariko bidashyira ubuzima bwe mu kaga.”

“ni ukuvuga ngo ikiba kigambiriwe cyane ni ukuhakura ubuzima bw’abantu kuko aribwo buba bugeramiwe ariko ubutaka bukomeza kuba ubw’uwo muturage. Ariko kwimura abantu ntabwo bikuraho ingamba zo kwicungira umutekano no kuwubungabunga. Ariko niba hari ahantu bigaragara ko hari abantu bahagize indiri yo guhungabanya umutekano, abaturage baba bakwiye kubigaragariza inzego z’ibanze cyangwa izibegereye, iz’umutekano kugira ngo icyo kibazo gikurikiranywe.”

Abaturage basabwa kujya bakoresha ubutaka bwabo bimutseho bakurikije igishushanyo mbonera icyo cyageneye ahantu bimuwe, uretse abatijwe ubutaka na leta cyangwa abimuwe mu bishanga.

@Umurerwa Vestine/Isango Star-Kigali.

 Feb 27, 2024 - 08:36