Harimo amaze imyaka 13: Miliyari 79 Frw ntarahabwa abaturage nk’ingurane ku mitungo yabo

Isesengura  ry'ibibazo by'ingurane ku mitungo y'abaturage ryakozwe ryerekanye ko kugeza ku wa 1 Nzeri (09) 2025, dosiye zirenga 65.900 zifite agaciro ka miliyari 79,4 Frw zitari zishyurwa, mu gihe hari imishinga ya Leta yatangiye kuva 2012 yangije imitungo y’abaturage ariko kugeza ubu batigeze bahabwa ingurane ikwiye. Abadepite bagaragaje ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi kidakemuka, kandi kigaragaza kutubahiriza itegeko risaba ko abaturage babanza kwishyurwa mbere y’uko imishinga itangura gushyirwa mu bikorwa.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yongeraga kugaragaza ko ikibazo cy’ingurane cyakomeje kwaguka nubwo hashize imyaka gifatwaho imyanzuro. Ku wa 4 Mata (04) 2025, Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yahawe inshingano zo gukurikirana ishyiirwa mu bikorwa ryo gutanga ingurane ku baturage batarayihabwa.

Gusa, mu busesenguzi bwakozwe kuri iki kibazo, hagaragaye ko mu mishinga 430 ifite dosiye 185.253 zifite agaciro ka miliyari 162 Frw, izamaze kwishyurwa ari 119.352 zifite agaciro ka miliyari 82,9 Frw, bingana na 51,08%. Isigaye ingana na dosiye 65.905 zifite agaciro ka miliyari 79,4 Frw,  bene yo bari bagitegereje kwishyurwa.

Naho ku bijyanye no kwishyura ibirarane indishyi ikwiye, hari  imishinga 513 ifite dosiye 241.556 zingana na miliyari 173,6 Frw. Muri zo, izirenga 182.000 zifite agaciro ka miliyari 97 Frw zarishyuwe, naho dosiye 59.240 zifite agaciro ka miliyari 76,6 Frw zikaba zitati zakishyuwe.

Impamvu zituma aya mafaranga atishyurwa zirimo dosiye zirenga 30.000 zifite agaciro ka miliyoni 61 z'amafaranga y'u Rwanda zidahabwa ingurane kubera kubura ingengo y’imari, n’izindi zirenga 29.000 zituzuje ibisabwa bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo imitungo yabuze ba nyirayo, iyabuze bene yo, amakimbirane ashyingiye ku mbibi z'ubutaka,  abadafite ibyangombwa by’ubutaka, ibibazo by'amakuru adahuye   n'irangamimerere, iby' izungura, cyangwa ababa mu mahanga batagize abo baha uburenganzira n'ibyangombwa by'ubutaka ngo babahagararire.

Hari kandi n'abagiye bibaruzaho imitungo ya Leta ndetse n'abari bafite ibikorwa mu mitungo ya Leta, abo Leta yobarujeho imirungo yabo ndetse n'abanze gusinyira agaciro k'indishyi babariwe ku mitungo yabo ndetse n'izindi mpamvu.

Bene iyo misinga kandi iri mu nzego z'ubukungu bw'igihugu ijyanye n' amazi, ibikorwa by'isuku n'isukura, ubukerarugendo, ingufu, imyubakire ndetse n'iyo kubaka imihanda, inganda, amashuri n'amavuriro n'ibindi.

Nubwo bimeze bityo, Depite Uwamariya Odette, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, yavuze ko ubusanzwe kubahiriza amategeko arebana n'inyungu rusange ateganya ko imishinga ishyirwa mu bikorwa ari uko ba nyir'imitungo babanza kwishyurwa indishyi ikwiye, ariko basanze ibikorwa binyuranyije n’ayo mategeko.

Yagize ati “Hari imishinga yagiye itangira gushyirwa mu bikorwa mu turere n’Umukjyi wa Kigali ba nyiri imitungo batarishyurwa indishyi ikwiye bigatuma ibirarane bikomeza kwiyongera.”

Icyakora mu rwego rwo kwirinda ko imibare y'abatarishyurea ikomeza kwiyongera, avuga ko Minisiteri y'ibikorwaremezo (MININFRA) na Minisiteri y'imari n'igenamigambi (MINECOFIN) zasobanuriye abadepite ko mu ngamba zafashwe harimo kuba amafaranga y'indishyi azajya ategurwa mu ngengo y'imari yose y'umushinga. Bavuze ko nta mushinga mushya uzongera gushyirwa mu bikorwa abaturage batarishyurwa.

Depite Uwamariya yagize ati:" Izi ngamba zafashwe zafasha mu gukemura ikibazo ku mishinga mishya itaratangira, ariko ku mishinga yamaze gutangira hatarishyurwa indishyi ikwiye hakwiye gufatwa ingamba zo kugira ngo zishyurwe.”

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro w'uko Minisitiri w’Intebe agomba gusaba inzego bwite za Leta zifite imishinga zashyize mu bikorwa ahimuwe abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, gufatanya n’Uturere iyo mishinga ibarizwamo. 

Ubwo bufatanye bugakorwa mu rwego rwo guhuza amakuru ku mitungo y’abaturage bangirijwe imitungo hubakwa ibikorwaremezo, aho igomba kwishyurwa indishyi ikwiye no bakihutisha gufasha abaturage kuzuza ibisabwa kugira ngo babone ibyangombwa bishingirwaho hishyurwa ibirarane ndetse no gukumira ko bikomeza kwiyongera. Yasabwe kubishyirwa mu bikorwa mu mezi atandatu.

@igihe

 Nov 7, 2025 - 13:39