
Hari n'abafitemo litiro 3: Abafite lisansi na mazutu bimaze igihe mu bubiko basabwe kubishyira ku isoko
Jun 3, 2026 - 10:09
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahaye igihe cy' iminsi 30 abantu n'ibigo bifite lisansi na mazutu bingana na litiro hafi miliyoni ebyiri zimaze amezi arenga atandatu mu bubiko bwa gasutamo yo kubisorera no kubishyira ku isoko. Yaburiye ko abazananirwa kubikora bishobora gufatirwa bikagurishwa n’inzego zibifitiye ububasha.
kwamamaza
Mu itangazo RRA yasohoye, ivuga ko abafite ibyo bicuruzwa bagomba kubimenyekanisha no kubikura mu bubiko mu gihe cyagenwe n’amategeko.
Yagaragaje ko lisansi na mazutu birebwa n’iki cyemezo bingana na litiro 1.993.750, bikaba bimaze igihe kirenze amezi atandatu mu bubiko bwa gasutamo butandukanye.
Urutonde rwashyizwe ahagaragara rwerekana ko ibyo bicuruzwa bibitse mu bubiko bwa Yussa i Kabuye, Rubis Energy mu Gatsata na Oilcom i Jabana.
Mazutu ni yo nyinshi ikiri mu bubiko kuko igera kuri litiro 1.347.630, ikurikirwa na lisansi ifite litiro 641.055, mu gihe peteroli ifite litiro 5.065.
RRA yavuze ko niba ba nyiri ibyo bicuruzwa batujuje ibisabwa mu gihe bahawe, inzego za gasutamo zishobora kubifatira zikabigurisha hakurikijwe amategeko agenga ububiko bwa gasutamo.
Mu rutonde rwatangajwe, hagaragara ko litiro 791.832 z’ibyo bicuruzwa zidafite umwirondoro wa ba nyirazo.
Mu bigo bifite lisansi na mazutu muri ubwo bubiko harimo Mount Meru Petroleum ifite litiro 368.998, Kivu Energy Ltd ifite litiro 120.361 na Socit Sarl ifite litiro 65.404.
Hari kandi Ukod Oil Rwanda Ltd ifite litiro 29.121, Hashi Energy ifite litiro 27.132, China Road ifite litiro 24.845, Gulf Energy ifite litiro 18.398, Hunan Road ifite litiro 16.163 na Job Petroleum ifite litiro 15.232.
RRA yasobanuye ko ibyo bicuruzwa byarengeje igihe ntarengwa byemerewe kumara mu bubiko bwa gasutamo, bityo bikaba bisabwa gukurwamo bikinjizwa ku isoko cyangwa hagafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
Ubusanzwe ububiko bwa gasutamo bukoreshwa mu kubika ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga mbere y’uko byishyurirwa imisoro n’amahoro cyangwa mbere y’uko byemererwa gusohoka ngo bijye ku isoko. Bugenzurwa kandi n'ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA).
Umwe basobanukiwe imikorere y’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko akenshi lisansi cyangwa mazutu bisigara muri ibyo bigega biba ari iby’ibigo byahagaritse ibikorwa cyangwa bitagikora, ku buryo ububiko buba budafite uburenganzira bwo kubicuruza cyangwa kubijyana ku isoko.
Yasobanuye ko mu bihe nk’ibi bisaba ko Leta itanga uburenganzira n’ibyangombwa bikenewe kugira ngo ibyo bicuruzwa bikurwe mu bubiko bikurikije amategeko.
Urutonde rwa RRA rugaragaza kandi ko mu bafite lisansi na mazutu muri ubu bubiko harimo ibigo n’abantu ku giti cyabo, aho abafite umubare muto bigaragara ko ari litiro eshatu gusa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


