Hari kugarara ikibazo cy’ubucucike bukabije bw’abana mu mashuri

Nyuma y’igihe gito amashuri atangiye, mu bigo by’amashuri bitandukanye cyane cyane abanza, hari kugarara ikibazo cy’ubucucike bukabije bw’abana mu mashuri, aho abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko ari ikibazo kibangamiye imyigire y’abana ndetse bakanavuga ko ari ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

kwamamaza

Ni kenshi leta y’u Rwanda yagaragaje ko ifite ingamba zirimo kongera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw'abanyeshuri mu mashuri, nyamara magingo aya usanga hari ishuri rimwe by’umwihariko mu mashuri abanza ryigamo abanyeshuri hagati ya 50 na 80.

Urugero ni ku ishuri ribanza rya Muhima riherereye mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima, usanga intebe imwe yicayeho abanyeshuri batatu cyangwa bane.

Abarimu baryigishaho bavuga ko ubu bucuckike bukabije bubabangamiye bitewe nuko batabasha kugera kuri buri munyeshuri uko bikwiye, ngo ibi nibitabonerwa umuti mu maguru mashya, bizagira ingaruka zikomeye.

Umwe ati "kuzenguruka abana bageze kuri 60 biratugora muri ya minota 40 y'isomo tuba tugomba gukora, kubakosora nabyo ni ikindi kibazo kandi aba bana batoya biba bisaba ko tubakosora ngo tumenye uwo byananiye tubashe kumufasha byimbitse nuwagerageje, barakopera".   

Undi ati "abana ni benshi basumbye umubare leta iteganya hanyuma tukagira ikibazo cyuko amashuri ari makeya".  

Mary Uwampogoje umuyobozi wa Muhima Primary School, avuga ko iki ari ikibazo kibagoye nk’ubuyobozi ndetse ko biteye impungenge ku ireme ry’uburezi bari gutanga.

Ati "ikibazo cy'ubucucike kirahari, gahunda yishuri tuba dufite ni ukwakira abana bose kuko niyo politike y'igihugu yuko abana bose bagomba kujya mu bigo by'amashuri, ikindi gituma tugira abana benshi bigaragarira mu byumba by'amashuri kuko ari ibyumba bito cyane nibura icyumba cyagombye kuba gifite abana 45 ariko ni ibyumba bitoya iyo hagiyemo umubare munini usanga nta buhumekero, ugasanga biraragara nk'ubucucike bukabije, ibyumba bikeya kandi bitoya byubatswe mu gihe cyo hambere bikaba bitujuje ibisabwa ku buryo byakira abana bikagira ubuhumekero".  

Wakwibaza ingamba zihari mu kuvanaho izi mbogamizi ku ireme ry’uburezi, kugeza ubwo twamaraga gutegura iyi nkuru, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ari nayo ibifite mu biganza yari itaragira icyo idutangariza, ibikomeza gushyira mu rujijo ababangamiwe n’iki kibazo mu gihe bagitegereje abo bireba ngo bagishakire umuti urambye.

Ku rundi ruhande, bikekwa ko iki kibazo cyaba gishingiye ku cyemezo cy’uko abanyeshuri bose basigaye bajya ku ishuri bagatahira rimwe nimugoroba, nyamara mbere ngo byarasabaga gusaranganya ibyumba by’amashuri bamwe bakiga igitondo abandi ikigoroba.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Sep 17, 2024 - 08:08