Hari ikibazo ku bijyanye n’imvugo z’urwango - Col Deo Mutabazi

Mu nama yo gutangiza imirimo ya Komite ishinzwe by’umwihariko ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Umujyanama mu by’Ingabo n’Umutekano uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, i New York, Col Deo Mutabazi, yashimangiye ko inshingano z’ubutumwa bw’amahoro zigomba kujyanishwa n’ubushobozi buhagije kandi burambye, kugira ngo zishyirwe mu bikorwa neza mu buryo bunoze.

kwamamaza

Yagaragaje ko hakenewe kwita by’umwihariko ku gukemura imizi y’amakimbirane no guhuza ibikorwa bya Loni no gushyira imbere ibisubizo bya politiki aho kwishingikiriza ku bisubizo bya gisirikare mu gukemura ibibazo bya politiki bigoye.

Yagaragaje kandi ko hari ikibazo ku bijyanye n’imvugo z’urwango, avuga ko kutazamagana bigaragara nko kuzishyigikira cyangwa kuba abafatanyacyaha, bigatuma habaho kudaha agaciro imibabaro y’abibasirwa.

Yasabye ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kurwanya imvugo z’urwango mu rwego rw’ingamba zo kurengera abasivili.

Mu gusoza, yashimangiye akamaro ko kubungabunga amahoro hitawe ku ihame ry’uburinganire, abagore bakagira uruhare rwuzuye ku nzego zose, ashimangira ko kubungabunga amahoro hatarimo abagore ari ukubungabunga amahoro kutagira umusaruro.

 Feb 19, 2026 - 09:38