
Hari abavuga ko pharmacy zibafasha kuboneza urubyaro ariko hari n'abashobora gutanga imiti ikuramo inda rwihishwa
Sep 26, 2024 - 09:31
Mu gihe inzu zicururizwamo imiti zizwi nka farumasi zikomeje kuganwa na benshi mu banyarwanda baziyambaza bazishakiramo imiti y’indwara zinyuranye, hari abavuga ko n’ubwo zibafasha muri serivise zirimo no kuboneza urubyaro, bafite impungenge kuri zimwe zitwikira uwo mutaka zigatanga imiti ikuramo inda mu buryo butemewe.
kwamamaza
Bamwe mu banyarwanda bashima uruhare farumasi zigira mu kubafasha kubonera imiti hafi kandi ku gihe harimo n’ifasha gutuma abakobwa n’abagore badasama inda zitateganyijwe ariko bakanavuga ko hari zimwe muri izo nzu zicuruza imiti zitanga imiti ikuramo inda rwihishwa.
Umwe ati "hari ukuntu wenda uba udashaka nko gusama ukabagana bakagufasha bakakubwira uburyo wakoresha".
Undi ati "hari abakora amanyanga bagacishamo bakagurisha iyo miti yakuramo inda".
Undi nawe ati "ibyo byo gukoramo inda, ushobora kugenda ukegera uwo muganga ukora muri farumasi ukamubwira uti muganga ko bimeze gutya".
Sengoga Christopher umuyobozi mu ikigo cy’ubuzima n’uburenganzira (HDI), gisanzwe gikora ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, avuga ko uruhare rwa za farumasi mu kugabanya inda zitateganyijwe ari ruto, kuko imiti batanga usanga ihenda bamwe bakaba batayigondera, ndetse koko ko hari abanyuranya n’ubunyamwuga bagatanga imiti ikuramo inda.
Ati "zifite uruhare ruto cyane, kuko imiti iracyahenze mu Rwanda ijyanye no gukumira inda kubera ko ihenze yajya muri farumasi ari iy'igenga ari n'aya leta ugasanga ibiciro bijya kuba bimwe, bashobora kuyigura muri ayo ma farumasi ariko baba bayiguze ku buryo bwa magendu, ntabwo wamenya ngo ni iyihe farumasi yayimuhaye kuko farumasi ntabwo bagatanze imiti idafite inyandiko".
Dr. Serucaca Joel ukora muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), avuga ko farumasi zidakora isuzuma mbere yo gutanga imiti bityo abantu bakwiye kujya babanza kwa muganga.
Ati "muri farumasi bagurisha imiti ntabwo bavura kandi mu gutanga imiti ntabwo dutanga imiti ahubwo turavura, twe nti twifuza ko itangirwa muri farumasi batabyigiye kugirango bataza guteza ibibazo".
Ni mugihe mu rwego rwo kwerekana uruhare rwabo mu buzima, muri 2009 ihuriro mpuzamahanga ry’abafite farumasi bashyizeho umunsi mpuzamahanga wazihariwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 25 Nzeri.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


