Hari abaturage basaba ko nabo bahugurwa uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa

Mu gihe u Rwanda ruhanganye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, birimo no guhugura abakora mu nzezo z’ubuzima ku buryo bwo kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa, hari abaturage basaba ko nabo bahugurwa kuko nta bumenyi babifiteho ko ahubwo bihutira gufasha uwahohotewe.

kwamamaza

Mu rugendo rwo gukurikirana no kugenza icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, ababishinzwe bakenera ibimenyetso, nyamara kugeza ubu bamwe mu baturage bavuga ko batazi icyo bakora mu gufasha uwahohotewe batangije ibimenyetso.

Umwe ati "hari ukuntu uhita ukoresha ikoranabuhanga ugahamagara bakaba bagufasha". 

Undi nawe ati "kugirango ibimenyetso bidasibangana nk'amafoto umuntu ashobora kuyabika".

Ku ruhande rw’abakora mu nzego z’ubuzima by’umwihariko bavuga ko iyo abahuye n’ihohoterwa babagannye babafasha mu bumenyi bafite ariko mu kubika ibimenyetso hakaba hakirimo ikibazo.

Umwe ati "iyo umubonye uramwegera ukamubaza ibyamukorewe, ukamubaza uko byagenze ndetse ukamubaza niba atagize n'igikorwa akora, nk'urugero ku Mudamu ntaba agomba nko gukaraba".    

Undi nawe ati "mbere twakoraga ariko uburyo bwo kubika ibyo bimenyetso nibwira ko ubumenyi twari tubifiteho bwari budahagije".

Munyankindi Monique ushinzwe amategeko mu muryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, avuga ko kugeza ubu hari abahohoterwa ntibabone ubutabera kubera kubura ibimenyetso.

Ati "hari igihe ujya muri dosiye y'uri mu rukiko ugasanga umuntu yakorewe ihohoterwa kandi bizwi bigaragara ariko bajya kureba bagasanga ibimenyetso byafashwe biragaragaza ko nta kigaragaza ko ari uwo wamufashe kungufu, yarahohotewe ariko nta kigaragaza ko wa muntu ariwe wamufashe kungufu kuko hari ibindi bimenyetso byifashishwa, wahohotewe ariko bagomba no kureba twa turemangingo twagiyeho bakaba bafata bya bimenyetso bigahuzwa kugirango wa muntu abone ubutabera".    

Dr. Murangira B.Thierry umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, avuga ko mu gukemura iki kibazo batangiye gutanga amahugurwa ku bakora kwa muganga.

Ati "abaforomo mu bitaro byose aho biri bagomba kuba bafite ubwo bumenyi kuko ni mu bambere bakira abantu bahohotewe, ibyo ni byiza ko iyo amwakiriye afite bwa bumenyi buhagije ibimenyetso arabibungabunga mu rwego rwo kugirango ubutabera buzatangwe".    

Kuri ubu hari guhugurwa abaforomo n’abaforomokazi 96 baturutse mu bitaro 48 byo hirya no hino mu gihugu, ku buryo babungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bakurikira abandi ba dogiteri 48 bakora mu bitaro bahuguwe mu cyiciro cya mbere.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali 

 Sep 17, 2024 - 08:42