
Hari abagira uburangare bikabaviramo kubura imodoka ibajyana ku ishuli
Sep 9, 2024 - 14:53
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, buravuga ko kubura imodoka kw’abanyeshuli bari kujya ku ishuli bituruka ku burangare bwa bamwe. Ariko bunavuga ko buri gufasha buri wese bijyanye n’uko yazindutse. Ni nyuma y’uko abanyeshuri bari kujya ku ishuri bagaragaje inzitizi y’ibura ry’imodoka kuri site bashyiriweho, bigatuma bamwe bagera ku mashuri bwije n’ababyeyi babaherekeje bakabura uko basubira mu ngo ku gihe.
kwamamaza
Mu mpera z’icyumweru gishize, ku ya 6 Nzeri (09) 2024, nibwo abanyeshuri biga baba mu bigo batangiye kujya ku mashuri. Bamwe muri bo n’ababyeyi babo bagaragaje inzitizi yo gutinda kubonera imodoka aho bashyiriweho [kuri Pele stadium] mu mujyi wa Kigali, bakavuga ko bifite ingaruka.
Ubwo Isango Star yageraga kuri Kigali Pele Stadium, mu mujyi wa Kigali, umwe yagize ati: “imodoka zabuze kuko nanjye nahageze nsanga zijya I Nyanza zihari, ziri kubura kandi ubwo urumva ndi gutinda, ndagera mu kigo bwije.”
Undi munyeshuli yagize ati: “hari imodoka nkeya kabisa! Bagire bongere imodoka zize ari nyinshi. Nk’ikigo cyacu dufite amasaha ntarengwa tugomba kuba twahageze, ni saa kumi n’igice kandi urabona mu ma saa cyenda turacyaraha.”
Umubyeyi umwe waruherekeje umwana we, yagize ati: “nk’umubyeyi uraza kugera ku ishuli, tuvuge: akagera I Nyanza aho ngiye, nkagerayo ndongera kugaruka nkajya Iburasirazuba, urumva ko gutaha biza kungora. Birashoboka ko naza kurara ntageze mu rugo.”
Undi ati: “ kongera imodoka ni ngombwa kuko n’umuntu waturutse Rusizi akirirwa hano n’inzara, abana n’iki… ni ikibazo. Birabangamye cyane, ubu nabyanzuye ko ntaho njya, arijyana! Ubuse nagaruka gihe ki? Hoya ndamugeza aha, yihangane.”

Ni ikibazo kitahise kigira ukivugaho, ariko kuri uyu wa gatandatu nibwo ubuyobozi bw’ Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, bwashatse kugitangaho umucyo. KAVUYE Vianney Augustine; umuyobozi ukuriye ishami ry’ireme ry’uburezi muri NESA, yavuze ko hari ababigiramo uburangare, ariko ko mu gihe abanyeshuri baba benshi kurusha imodoka ziteganyijwe, haboneka igisubizo zikongerwa.
Ati: “ikosa rya mbere ababyeyi baba bafite, niba wowe uba uziko ugomba kugenda ukagaruka kuki utazinduka? Bazajye bazinduka nuko bagende n’imodoka za mbere kugira ngo babone uko bagaruka. Imodoka tuzazongera, imodoka ziza zikora parallele, abaturage bafashwa no kuri stade abanyeshuli bafashwa. Iyo zibonye babaye benshi kuri stade, tuba dukorana n’izo muri gare noneho zikazamuka zikagabanya abana… priorite aba ari kuri stade.”
“ inama twagira abo babyeyi, niba uziko uri bugende ukagaruka ni ukuzinduka. Rwose abazazinduka tuzabafasha, kandi turanabafasha kugira ngo ibyo bibazo byabo bikemuke.”
Ubusanzwe abanyeshuli batangiye kujya ku ishuli ku wa gatanu, ku ya 6 Nzeri (09), aho abiga mu turere twa Nyamagabe na Nyanza mu ntara y’amajyepfo, Nyamasheke na Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, na Rwamagana na Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, ariko batangiye basubira ku mashuri, ndetse bigakomeza, cyane ko amasomo y’umwaka w’amashuli 2024/2025 yatangije kur’uyu wa mbere, 09 Nzeri (09) 2024.
@Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


