Haravugwa ruswa n'akarengane mu gushyira abantu ku rutonde rw'abagenerwa inkunga ya VUP

Hari abaturage batishimira ikimenyane, icyenewabo n’akarengane, bavuga ko byiganje muri gahunda ya leta yagenewe abatishoboye mu rwego rwo kwikura mu bukene VUP, bahamya ko mu gihe utaziranye n’ubifite mu nshingano, kugirango ushyirwe muri iyi gahunda ari uko ubanza gutanga ruswa bitari ibyo amahirwe ukayabura, bigatuma hari abatabona ikibafasha kwikura mu cyiciro cy’ubukene ngo batere imbere.

kwamamaza

Mu rwego rwo kurandura ubukene bukabije mu Rwanda umuturage abigizemo uruhare, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zinyuranye zirimo izwi nka VUP (Vision Umurenge Program), ndetse hagenwa ibigomba gushingirwaho mu guhitamo abaturage b’amikoro make akaba aribo bafashwa bwa mbere kwikura mu bukene.

Nyamara kugeza ubu, hari abagaragaza ko batemeranya n’ibishingirwaho n’inzego z’ibanze kugirango abantu bisange bafashwa na VUP kuko ngo hagenderwa ku cyenewabo, ikimenyane cyangwa ruswa, bigatuma abari bakwiye ubu bufasha bakomeza kuba mu bukene.

Umwe ati "hano ushobora kuba ufite akantu (amafaranga) bakagupanga gukora muri VUP, njye sinifuza gukora muri VUP ariko byukuri yakagombye gupangirwa abantu bakwiye VUP".   

Undi ati "babashyiramo bitewe n'ubuyobozi muri kumwe, bakagushyiramo bakurebye uwo uriwe, wapfa kujya muri VUP nta kintu ufite? watanze akantu ugaha umuyobozi nibwo agushyiramo cyangwa mudugudu akuzi akagushyiramo bitewe nuko mwavuganye".   

Ku rundi ruhande, ngo hari n’ababa baragiriwe ubuntu bwo kwinjira muri VUP, ariko bageramo bagasabwa ruswa bakanga kuyitanga cyangwa bakayibura bikabaviramo kuvanwamo. 

Nyuma yuko Isango Star imenye ibyerekeye aya makuru, twabajije urwego rubishinzwe arirwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuri iyi ngingo gusa nta gisubizo yaduhaye kugeza aho twateguraga iyi nkuru.

Hashingiwe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo, bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2007, icyo gihe ubukene bukabije bwari ku rugero rwa 38%, ariko nyuma y’uko hagiriyeho gahunda ya VUP, 2017, imibare yagaragaje ko ubukene bukabije mu Rwanda bwari busigaye ku gipimo cya 16%.

Icyifuzo cyari muri gahunda y’Igihugu, ni uko ubukene bukabije mu Rwanda buzaba buri ku rugero ruri munsi ya 1% mu mwaka wa 2024.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

kwamamaza

  • ka
    ka
    ahubwo se inkunga iracyabaho? ubu harebwa umuntu udashoboye gukora adafite n'ahandi akura ibimutunga. aho rero nta kwibwshya kwabaho, ni nk'ufite ubumuga bukabije cg akuze cyane hakiyongeraho ko ari incike adafite abana bo kumwitaho. Twibuka ko kwita ku mubyeyi ari inshingano y'umwana igihe cyose abikeneye. Ikindi ni uko hari n'ababa bashaka kwinjira mu bagenerwa ubufasha kandi mu kuri bishoboye. ni ukubireba neza tugakoma urusyo n'ingasire. murakoze
    22 hours ago Reply  Like (0)

 Oct 22, 2024 - 07:45