Haracyari icyuho mu kubona akazi mu mirimo mishya ihangwa

Mu gihe leta y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ndetse ko muri gahunda ya NST2 hazahangwa imirimo myinshi, hari abanyarwanda biganjemo urubyiruko bavuga ko batamenya irengero ry’imirimo mishya ihangwa kuko bakomeza kubona ubushomeri bwiyongera aho basaba inzego zibishinzwe kuyigaragariza abaturage no kuborohereza mu buryo bwo kuyibona.

kwamamaza

Ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo kibangamiye u Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange, gusa Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo guhangana nabwo muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya mbere (NST1), kuva 2017 kugeza 2024 u Rwanda rwari rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Iyi ntego yagezweho ku kigero cya 90%, ageza ku nteko ishinga amategeko gahunda nshya y’iterambere ya NST2, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu cyerekezo 2050 ikigereranyo cy’ubushomeri mu banyarwanda kizagabanuka kikagera kuri 5%.

Ati "muri urwo rwego icyo tugamije nka guverinoma nuko icyerekezo 2050 kizasiga abanyarwanda bafite ubukungu buteye imbere, ikigereranyo cy'ubushomeri mu baturage turifuza ko cyazaba kitarenze 5% muri icyo gihe".

Nubwo bimeze bityo ariko abiganjemo urubyiruko bagaragaza ko niba imirimo inahangwa hari abantu batazi aho itangirwa, ndetse binagoye kumenya uburyo bwo kuyigeraho kugirango icyo kibazo cy’ubushomeri kigabanuke.

Umwe ati "twese icyo kintu turakizi ko iyo mirimo ijya iboneka ariko iyo mugezeyo usanga bisa nkaho hari abantu baba batoranyijwe bagomba gukora iyo mirimo".

Undi ati "birashoboka ko hari abayijyamo hakaba n'abatayijyamo.     

Aba baturage bagasaba ko iyi mirimo hashyirwaho ingamba zo kuyegereza abayikeneye kurusha abandi.

Umwe ati "ikintu cyakorwa kireka habayeho nk'ubukangurambaga nk'abayobozi bakajya bakangurira abantu bakababwira bati hari imirimo iyi n'iyi, bagakangura nkabo bantu cyane cyane b'abashomeri bakababwira nk'ahantu akazi kari nabo bakagerayo bakagashaka".  

Undi ati "ushobora kubona umuntu ahereye nka mu gitondo yicaye ku muhanda nta kazi nta n'igiceri cy'ijana afite ibyo biba bigaragara nabi, icyo numva bafasha abatarize bagasubira mu mashuri abize nabo bagahabwa akazi". 

Mu mibare yashyizwe hanze mu mwaka wa 2021, yagaragaje ko muri rusange mu Rwanda abagera kuri 21.5% by’abagejeje imyaka yo gukora byagaragaye ko bugarijwe n’ubushomeri ariko byagera ku rubyiruko icyo gipimo kikagera kuri 33%, aho mu cyaro ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 35.1% naho mu mujyi bukaba ari 27%.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 11, 2024 - 07:38