Hamuritswe Umushinga wa miliyari witezweho guteza imbere ubuhinzi mu gishanga cya Kimiranzivu

Mu karere ka Burera hamuritswe ku mugaragaro umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi burambye hifashishijwe ikoranabuhanga mu guhinga mu bishanga ndetse no kwigisha abaturage uko bafata neza umusaruro. Abatuye aka karere bavuga ko babyishimiye kuko bizagabanya ingaruka mbi n’ibihombo bahuraga nabyo mu buhinzi bwabo.

kwamamaza

Uyu mushinga wamurikiwe mu Murenge wa Butaro uzashirwa mu bikorwa n’aka karere, ku bufatanye n'Ishyirahamwe Nyarwanda ryita ku bidukikije (ARECO-RWANDA NZIZA) ku nkunga y'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (Union Européenne).

Ubu bufatanye bugamije kurebera hamwe uko ibishanga byabyazwa umusaruro, ndetse no kubungabunga ibidukikije, gufata neza umusaruro hubakwa ubwaniriko ndetse n’ibindi,

Ubwo MUKAMANA Soline; uyobora akarere ka Burera, yatangizaga ku mugaragaro uyu mushinga, yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe, cyane cyane abahinga muri ibi bice barimo abo mu gishanga cya KAMIRANZOVU.

Ati: “twatumiye abafatanyabikorwa mu buryo buziguye n’ubutaziguye, turabizeze yuko tuzafatanya kugira ngo uyu munshinga uzagere ku ntego zawo. Ni muri urwo rwego ndahamagarira abaturage aribo bagenerwabikorwa ko abari hano, bamwe baje babahagarariye, kubyaza umusaruro amahirwe babonye.”

Abatuye muri aka karere byumwihariko amakoperative akorera ubuhinzi mu bishanga bavuga ko bishimiye uyu mushinga kuko bigiye kubarinda ibihombo bahuraga nabyo ndetse bakanarambana umusaruro.

Umwe yagize ati: “twagiraga ikibazo cy’uko igishanga cyuzuraga amazi, ugasanga imiferege yazibye, bataraza kugitunganya. Twabyishimiye cyane kuko uburyo uyu mushinga bazadufasha mu kongera umusaruro mu buhinzi no guteza imbere umuturage mu mibereho myiza.”

Undi ati: “ ariko kuko turaba tubonye ubuhunikiro bakazanaduha n’isoko, turabyishimiye.”

Nsabimana Aloys; umuyobozi wa ARECO-RWANDA NZIZA asaba abategarugori n’abakiri bato kwitabira iyi mishinga y’ubuhinzi kuko imbaraga zabo zikenewe,

Abasaba kandi kuva ku myumvire yuko abakuze aribo bakwiye kujya mu buhinzi.

Ati: “muziko ingufu z’igihugu zishingiye ku bategarugori n’urubyiruko, abasaza nkatwe dushobora gutanga ibitekerezo gusa ariko abategarugori barakenewe, nibo babyara bakarera, urubyiruko nirwo rukura rukajya mu mirimo rugakora.”

Amparo Gonzalez Diez; umuyobozi w’ubuhinzi n’ibidukikije  akaba n’intumwa y'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (Union Européenne), avuga ko uyu munshinga uzibanda ku kurinda ubutaka bw’u Rwanda no kongererera agaciro umusaruro ubweramo, gushaka amasoko n’ibindi byateza imbere abahinzi.

Ati: “I Tuzibanda cyane  ku bintu by’ingezi birimo  ihindagurika ry’ikirere,   tugerageza gukora ibishoboka byose  kugira ngo imirima: ni ukuvuga  ubutaka  bw’Rwanda bushobore  guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”

“Tuzibanda kandi ku bijyanye no kurumbura  ubutaka   ndetse no kongera agaciro k’umusaruro  hamwe no gushaka amasoko ,  hakiyongeraho n’ubushobozi bwo  kumenya kubika neza umusaruro    kugira ngo abahinzi  bazawugurishe ku giciro cyiza.”

Uretse kwegereza abahinga mu bishanga inyongera musaruro, kubahugura mu buryo bwo kuyikoresha, ndetse no guhinga kinyamwuga muri rusange, amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe niyo agiye gushorwa mu gishanga cya Kamiranzovu giherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, mu rwego rwo kunoza ubuhinzi hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abagituriye, kurwanya igwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star- Burera.

 Feb 9, 2024 - 12:10