Hagiye gushyirwaho itegeko ububasha umuryango bwo gukemura ibibazo by’imbonezamubano biri mu nkiko

Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko hagiye gushyirwaho itegeko riha ububasha umuryango mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo mbonezamubano bikigaragara mu nkiko hagati y’abantu bafitanye isano. Ubuyobozi mu nzego z’ibanze buvuga ko iryo tegeko niritorwa rizagabanya ubwinshi bw’ibibazo nk’ibyo ndetse bwunganire inzego zari zisanzwe zarashyiriyeho gukemura ibibazo by’abaturage nk’abunzi n’abahuza.

kwamamaza

Ibi bitangajwe nyuma  yuko hagaragaye byinshi mu bibazo bijyanwa mu nkiko kandi ugasanga bitari ngombwa cyangwa se byari kuba byagakemukiye mu miryango .

Icyakora Urwego rw’umuvubyi ruvuga ko hagiye gutorwa itegeko rizaha ububasha umuryango mu gukemura bene ibyo bibazo

NIRERE Madeleine; Umuvunyi mukuru, yagize ati: “turimo turanatekereza ko ibibazo by’umuryango hashyirwaho itegeko ry’uko byakemuka bitagiye mu nkiko. Kuburyo ibi bibazo niba ari izungura niba ari iki...bizajya bikemurwa n’umuryango muri izo nteko cyangwa mu bunzi, bigaca mu buhuza ntibigere mu nkiko.”

“Nawe se urumva abantu bagiye kugabana isambo yundi muntu ngo ugiye kuburana mu rukiko… kandi ari ibintu biri kuri terrain, ubutaka ntibwimuka ushobora kububona, ushobora kureba imbibe gakondo, hari igihe ureba ukabona nk’imiyenzi, ugasanga imyaka iteyemo bigahera aho ngaho.”

Emmy NGABONZIZA; Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge,  avuga ko iri tegeko ryakunganira inzego zari zisanzwe zarashyiriweho gukemura ibibazo by’abaturage, maze ibijya mu nkiko bikabaganuka.

Ati: “n’ubundi muri politike y’ubutabera hano mu Rwanda, dufitemo n’izindi nzego zari zisanzwe zirimo nk’abunzi kandi zikora akazi gakomeye ko kunga abantu, imiryango batarajya mu nkiko. Ariko nanone tukaba twari dusanzwe dufite uburyo dusanzwe dukemura ibibazo ku midugudu twari dushyiraho za komite zishyinzwe gukemura impaka, ugasanga izo komite ziriho, zirakora ariko ntabwo zifite amategeko azigenga ndetse zigenda zikemura ibibazo byinshi.”

Avuga ko“ uburyo bw’iri tegeko rishya rizashyiraho uburyo ibibazo byinshi bizakemukira mu miryango, ndetse n’icyemezo cyafashwe mu muryango cyanditse kikabikwa kiba cyahindutse icyemezo cyemewe n’itegeko. Ibyo bizagenda bikemura ibibazo byinshi kuko yaba akarengano no gusiragira mu nkiko bidafite impamvu bizagabanuka, cyane ko bisigira ubukene kuko batakaza umwanya. Aho bagakoze ibyo bakora, batekereze icyabateza imbere, bagahora mu makimbirane.”

Ku ruhande rw’abaturage, hari ababona ko abantu bafitanye isano cyangwa abaturuka mu muryango umwe batagakwiye kuba umwe yajyana undi mu nkiko mbere yo gukemurira ikibazo mu muryango

Umwe yagize ati: “ubundi ubusanzwe, mu buryo bw’ikinyabupfura, nta muntu wo mu muryango wakagombye kujya kurega undi muntu wo mu muryango ibyo byose byakagombye gukemurwa n’umukuru w’umuryango.”

Undi ati: “ubundi bakabanje kujya mu muryango bikaba nka Gacaca noneho byazawunanira bakabona kujya mu nkiko.”

Bavuga ko biteye isoni kurega umuntu wo mu muryango ndetse no kuba byateza ibindi bibazo.

Umwe ati: “ biba biteye isoni kubona abantu bakuru bajya mu nkiko kandi bakwikemurira ibibazo bafite.”

Undi ati“ kuko ushobora kumujyanayo wikinira nuko bikaba biramufashe, ubwo Leta igakurikiza amategeko n’amabwiriza bakaba bamufunga. Iyo bamufunze bakamukatira umwaka umwe, ibiri cyangwa itatu…urumva ko uba wamaze gutera inkomyi mu muryango.”

Itegeko ryo gukemurira ibibazo mu muryango ni uburyo buzaza bwunganira ubundi bwashyizweho burimo ubwunzi n’ubuhuza mu nkiko nk’imwe mu nzira yo gukemura impaka n’amakimbirane abantu bagirana hatabayeho kwitabaza inkiko.

Ikindi n’uko bituma impande zombi ziburana zidakenera ababunganira mu mategeko. Ndetse bikazafasha mu rwego rwo guhagarika imanza zitari ngombwa 

Kugeza ubu, imibare igaragaza  ko  kuva muri Mutarama (01) 2019 kugeza mu Ukwakira (10) 2023, umusaruro w’ubuhuza mu nkiko wakemuye imanza zigera 4 573.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 12, 2024 - 13:30