
Hagiye gukazwa ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge nyuma yo kwica 28
Feb 17, 2026 - 10:00
Nyuma y’aho hagaragajwe ko inzoga zitujuje ubuziranenge zihitanye abantu 28 mu karere ka Bugesera, abarenga 200 bakajyanwa kwa muganga, bamwe zikabatera ubumuga burimo ubuhumyi no kutumva, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko igiye gukaza ingamba zo kuzirwanya hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no kubaka igihugu kizira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
kwamamaza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yavuze ko bidakwiye ko hari abakomeza kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa byangiza ubuzima, asaba Abanyarwanda kutabashyigikira cyangwa ngo babahishire. Yashimangiye ko kubyenga no kubicuruza bihanwa n’amategeko, kuko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga kandi bikabangamira iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Ibyo kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze igihe ariko ubu twabishyizemo imbaraga. Impamvu nta yindi, ni uko dushaka kubaka igihugu ariko kizira ibinyobwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage."

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi batandukanye n’abandi bantu bafite inshingano ku baturage gufata iya mbere mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo ACP Boniface Rutikanga yavuze ko batahwemye kurwanya inzoga zitemewe kubera ibibazo ziteza ku buzima bw'abaturage.
Anavuga ko hari abashaka kurushanwa gukora inzoga zikarishye kurushaho bakisanga bakoze ibidasanzwe.
Yagize ati:" Abantu bashaka kurushanwa gukora inzoga ihiye kurushaho bagashyiramo ibintu byinshi, muri uko kurushanwa bakisanga bakoresha ibidasanzwe.:
ACP Rutikanga yagaragaje ko hagiye gutegurwa inama n’abafite inganda zemewe kugira ngo naabo batange umusanzu mu guhangana n’iki kibazo, anenga icyuho kiri mu nzego z’ibanze mu kugenzura no gukumira abakora ibitemewe.
Polisi kandi yibukije ko umunyarwanda wese yemerewe kwenga inzoga zo kwakiriza abantu cyangwa gucuruza, ariko hari aho bizana icyuho cyo gukora izitemewe, zitujuje ubuziranenge.

Icyakora ACP Rutikanga agaragaza ko ubu inzego zitandukanye zirimo gukorana kugira ngo ikibazo cy’inzoga z’inkorano zitemewe n’izemewe ariko zikorwa mu buryo butujuje ubuziranenge bose bashyirwa ku murongo. Ibyo bigakorwa neza abantu bakanywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge.
Umuyobozi Ushinzwe Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Oreste Tuganeyezu, yasobanuye ko Methanol ari ikinyabutabire gikoreshwa mu gukora imiti no mu bindi bitandukanye, ariko iyo kivanzwe mu nzoga kiba uburozi bukomeye.
Yagize ati:" Umuntu ukoresha Methanol ashaka kunywa inzoga, anywa uburozi. Dukeka ko abantu bemerewe kuyirangura bayicuruje ku bashaka kuyikoramo inzoga.”
Anavuga ko ubusanzwe Ethanol ari yo ikoreshwa mu kwenga inzoga ariko kuko ihenze bahitamo gukoresha Methanol ihendutse ikangiza ubuzima bw'abantu.
Iruhande rw'ibi, hari n'abakoresha amatafari, ibyitwa ibinyabuzima, ndetse n'ibindi bitandukanye bigira ingaruka.
Ni mu gihe Polisi y'u Rwanda ivuga ko mu banyoye inzoga zitujuje ubuziranenge mu karere ka Bugesera bagapfa, abandi bakajya kwa muganga, ndetse hakaba n'abakuramo ubumuga bwo kutabona no kutumva, barimo n'abakora mu nzego z'ibanze ahanini zifite inshingano zo kurwanya bene izi nzoga zitemewe ariko bagashinjwa gukingira ikibaba abazikora.
@RBA
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


