Hagaragajwe impamvu zitera kubura network ku bakoresha telefoni na internet

Bamwe mu bakoresha itumanaho rya internet no guhamagara barinubira ko rimwe na rimwe bigenda bicika bitewe n'ihuzanzira. Ni mugihe ikigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe na zimwe n'imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kivuga ko bishobora guterwa n'ibikoresho umuntu akoresha cyangwa habaye ikibazo kubatanga service zitumanaho.

kwamamaza

Muri iyi minsi hari bamwe mu bakoresha telephone mu guhamagara ndetse n'abakoresha internet mu bikorwa bitandukanye bagaragaje kwinubira bitewe no kuba hari gihe bahamagara ihuzanzira cyangwa network zikanga bigatuma batavugana nuwo bakeneye ndetse na internet ugasanga igenda ihagarara.

Bavuga ko hari ibihombo bigera kubakoresha itumanaho mu kazi kabo ka buri munsi.

Ubwo bamwe muribo baganiraga n'Isango Star, umuturage umwe yagize ati:" bijya bimbaho iyo ngiye guhamagara! Ndahamagara nuko ugasanga ubaye busy kandi atari kuyivugiraho. Akazi nkora kansaba gukoresha telefoni cyane mu buzima bwa buri munsi. Hari n'igihe mba ndi ahantu, bitewe nuko ikirere kimeze, ndimo gukora bikarangira mbuze network! Icyo gihe niba narindi kuganira n'umuntu bijyanye n'akazi bituma hari igihombo mpura nacyo, ngatakaza amafaranga kandi cyari igihe cyo kugira ngo nyabone."

Umusore ukiri muto nawe ati:" niba uwo munsi nari kwinjiza 5000Frw nakoresheje internet, ubwo simba nkibibonye. Urumva njya mu gihombo."

Hari nabibazaga ko ari ikibazo cy'ubwoko bwa telefoni bakoresha ariko bakohereza n'ubutumwa bugufi bulanga kugenda.

Umwe ati:" hari ubwo nohereza message ukabona hashize nk'iminota 5 itaragenda, ugasanga ibyo nabyo ni ikibazo! Nk'igihe ukeneye umuntu cyane biba ikibazo gikomeye cyane."

Icyakora ikigo cyigihugu gishinzwe kugenzura imikorere yinzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kivuga ko iminara y'itumanaho igenda yagurwa bityo abahura nibibazo nkibi bishobora guterwa nibikoresho cyangwa ikibazo cyabatanga isi service, nkuko bitangazwa n' umuyobozi wishami ryikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu.

Yagize ati: " hari impamvu zishobora guturuka ku mu- User ni ukuvuga ukoresha internet ku bikoresho akoresha n'ubwoko n'umuyoboro yaguze uko umeze bitewe n'akazi ari gukora. Hakaba noneho n'impamvu zishobora guturuka ku muntu utanga internet. Umuntu utanga internet: imiyoboro ye, ibikoresho bye akoresha akwirakwiza umuyoboro wa internet bifite ibibazo."

" icyo twita network coverage aho hantu iragabanuka kubera ko urabura signal cyangwa se iyo uri bubone iraba iturutse ku wundi munara uri kure cyane. Nabyo hari impamvu zitandukanye; ushobora kumpamagara ukambura, kuba umbuze ntibihita bisobanura ko nta network ihari, kimwe nuko ushobora kumbura kuko aho ndi nta network ihari. Ariko muri rusange navuga yuko imiyoboro y'ikoranabuhanga tumaze igihe tuyagura, kuva mu myaka itanu ishize twashize imbaraga mukwagura iminara ahantu henshi hatandukanye . Iminara iri kongerwa mu gihugu ni myinshi."

Imibare ya rura yo muri werurwe uyu mwaka ikagaraza ko abafatabuguzi bibigo byitumanaho mu gihugu bafite simcards ziri ku murongo bageze kuri milioni 13.128.571. Naho minisiteri yikoranabuhanga na inovasiyo itangaza ko imibare yabanyarwanda barenga 40% mu batunze telephone ngendanwa aribo bafite izigezweho zizwi nka smatphone.

@VESTINE UMURERWA/ Isango Star-Kigali.

 Jul 23, 2024 - 07:48