
Habyarimana yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 ubwo yari Minisitiri w'Ingabo na Polisi - Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana
Apr 27, 2025 - 15:05
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Jean Damascene Bizimana yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Nyanza ruherereye mu Murenge wa Busasamana.
kwamamaza
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Jean Damascene Bizimana aganiriza abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyanza yagarutse kuri politiki y’ivangura n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasobanuye ko Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 ubwo yari Minisitiri w'Ingabo na Polisi, aho yashyizeho amabwiriza yo kwima Abatutsi impapuro zo kujya mu mahanga (passports), ndetse hanyuma akambura Abatutsi bahunze uburenganzira ku mitungo yabo basize mu Gihugu.
Yagaragaje kandi ko mu byaranze urwango Habyarimana yangaga Abatutsi, harimo kuba muri Mata 1975 u Rwanda rwarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya Jenoside, ariko rwifata ku ngingo ya 9 ivuga ko igihugu kitubahiriza aya masezerano gishobora gukurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga.

Habyarimana yanze kuyisinya kuko yari azi ko politiki afite ari iyo kubuza Abatutsi amahwemo no kubakorera Jenoside. Guverinoma y’u Rwanda yasinye iriya ngingo ya 9 muri Nzeri 2008.
Asoza ikiganiro cye, Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana yagarutse ku bana bo mu miryango yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze amashyirahamwe apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu mahanga, abasaba guhinduka bakimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yifashishije ingero za bimwe mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko abo bana bababazwa n’ibiganiro n’ubuhamya bitangwa ku ivanguramoko ryaranze ba se na ba sekuru, kandi ahubwo bakabaye bababazwa n'iryo vanguramoko ryaranze ababyeyi babo bakitandukanya na ryo, kugira ngo iteka u Rwanda ruzabeho mu mahoro.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyaberaga ku Rwibutso rwa Nyanza, cyasojwe no gushyingura indi mibiri 31 ndetse no kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 31 zishyunguye muri uru Rwibutso.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


