Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko izamuka ry'ibiciro bya lisansi ritazahindura ibiciro by’ingendo

Nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga kubera umutekano muke mu Burasirazuba bwo hagati, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ingendo rusange bitazahinduka, bitewe n’ingamba zafashwe zirimo kutingera igiciro cya mazutu no gushyigikira urwego rw’ubwikorezi.

kwamamaza

Urwego ngenzuramikorere n'imirimo ifitiye Leta inyungu (RURA) yaraye itangaje ko kuva mu gitondo cyo ku wa 17 Mata (04) 2026, litiro ya lisansi izagura 2938 Frws, yiyongereyeho 635 Frws ku biciro biheruka gushyirwaho mu byumweru bibiri bishize. Ariko mazutu ikomeza kugura 2205Frws kuri litiro, bizamura impungenge mu baturage. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu,mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko iri zamuka rikomeye rishingiye ku bibazo by’umutekano mucye mu karere ka Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku muhora wa Hormuz unyuraho ibikomoka kuri peteroli bingana na 20%, aho ibiciro byazamutseho hafi 20%, ndetse ku rwego rusange bikaba byikubye hafi kabiri.

Icyakora yatangaje ko izamuka rikomeje kugaragara ku biciro bya lisansi ritazagira ingaruka ku biciro by’ingendo zitwara abantu mu buryo bwa rusange, n’ubwo ku rwego mpuzamahanga ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero gikabije.

Yagize ati:“Ni zimwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu kugerageza guhangana n’iri hindagurika ariko izamuka ni rinini cyane kurusha uko turibona aha ngaha. Ibiciro by’ingendo birakomeza uko byari bimeze, hari ingendo z’abantu ariko n’ingendo z’ibicuruzwa; ntabwo byakagombye kugira ingaruka cyane kuko ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa bikoresha mazutu cyane kurushaho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko Mazutu ikoreshwa cyane mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse no mu zitwara ibicuruzwa, ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zituma ibiciro bya Mazutu bitazamuka ugereranyije n’uko byifashe ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati:“Lisansi yo ikoreshwa mu buryo busanzwe bw’abantu bafite imodoka ku giti cyabo bashobora no kutanayikoresha, bafite ubundi buryo bwo kugenda. Ibyo twavugaga byo gufatanya cyangwa gukoresha bisi kuko zirahari. Ariko mazutu ikoreshwa mu modoka zitwara abantu, ibicuruzwa, irakoreshwa mu nganda, mu buhinzi, mu gutanga amashanyarazi, ni igucuruzwa cy’ingenzi.”

Yagaragaje ko u Rwanda ruri gufata izi mpinduka nk’ibihe bidasanzwe byatewe n'intambara ya Iran, Amerika na Israel, bityo n'ishyirwaho ry'ibiciro bitari gukurikiza amabwiriza asanzwe.

Ati:“Turacyari mu bihe bidasanzwe, ntibirarangira kandi no mu bigaragara, ingaruka zizakomeza kuza mu gihe kizaza. Leta iba yagerageje gufata ingamba zishoboka, hari nkunganire no gufasha abacuruzi kugira ngo babone amafaranga ku buryo bworoshye, harimo ibikorwa byinshi Guverinoma y’u Rwanda ikora kugira ngo tubashe kugabanya ingaruka.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo kandi yagaragaje ko igisubizo kirambye kiri mu kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Minisitiri Amb. Uwihanganye yavuze ko Leta izakomeza guteza imbere ibikorwaremezo byabyo no korohereza abashoramari bashaka gushyiraho sitasiyo zo kongeramo umuriro.

Yagize ati: “Ingamba z’igihe kirekire, ni ukwitabira gukoresha imodoka z’amashanyarazi, moto z’amashanyarazi. Leta ubwayo izakomeza gushyiraho ibikorwaremezo, korohereza abikorera bashaka gushyiraho ziriya sitasiyo zo gushyiriramo abafite imodoka na moto umuriro n’ibindi.”

Ku rundi ruhande, yahumurije Abanyarwanda ko ibikomoka kuri peteroli bihari bihagije mu bubiko, kandi ko nta kibazo cyo kubura kwabyo ku isoko giteganyijwe.

Ati:" Ni ukongera guhumuriza abantu ko ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda bizakomeza kuba bihari, tuzakomeza gukoresha uko dushoboye ngo biboneke ariko nongera kwibutsa ko ibiba ahandi natwe bishobora kutugeraho, turasaba uruhare rwa buri Munyarwanda.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, na we yijeje ko n’ibindi bicuruzwa bitazabura ku isoko ry'u Rwanda, n’ubwo ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka bitewe n’ibi bibazo byo ku rwego mpuzamahanga.

Abaturage basabwe kugira uruhare mu kugabanya ingaruka z’iki kibazo, binyuze mu gutegura neza ingendo, kugabanya izitari ngombwa no gukoresha uburyo bwo kugendana cyangwa gukoresha imodoka rusange.

Ministiri Amb Uwihanganye yasabye by’umwihariko abafite imodoka bwite kwirinda ingendo zitari ngombwa, anashimangira ko ubufatanye bw’abaturage ari ingenzi mu guhangana n’ibi bihe bidasanzwe.

 Apr 17, 2026 - 10:49